Umupasiteri ukomoka muri Cameroon wari umaze iminsi avuga ko yakize coronavirus kubera amasengesho, ubu yamuhitanye.
Frankline Ndifor Afanwi yari azwi nk'umuhanuzi, mu bayoboke be. Ndetse na nyuma y'urupfu rwe abayoboke be basengaga cyane basaba Imana ngo pasiteri wabo azuke , Abapolisi bagombye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bagere aho atuye nyuma yo kwirukanwa n’abayoboke bavuga ko pasiteri wabo ari mu mwiherero w’umwuka hamwe n’Imana bityo akaba adakwiye gushyingurwa kuko atapfuye.
Amaherezo rero Pasiteri yaje gushyingurwa imbere y’aho yari
atuye n’abakozi bashinzwe kurwanya Covid-19. Urupfu rwe rwateje ubwoba
abayoboke be aho Rigobert Che, umwe mu bayoboke be, yabwiye Ijwi rya Amerika ko
pasiteri yamusengeye agakira coronavirus ndetse n'abandi bantu benshi yarabasengeye barakira mu cyumweru gishize.
Ndifor yapfuye nyuma y’icyumweru kimwe bamusuzumye COVID-19. Raporo yongeyeho ko yari afite ibibazo by’ubuhumekero. Kugeza ubu Cameroon imaze gutangaza ko abantu 4000 ari bo barwaye coronavirus naho abarenga 140 barapfuye.
Src: VOA
TANGA IGITECYEREZO