RFL
Kigali

Dore ibintu 4 ukwiye gutekerezaho mbere yo gusambana n’umukobwa

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:25/05/2020 11:22
0


Ubusambanyi ni ibintu byeze ku isi atari mu rubyiruko gusa ahubwo no mubasheshe akanguhe bakabaye bafite inshingano zo kurinda abakiri bato bakabereka inzira y’ukuri.



Ni ibntu byinjiye mu buzima bw’abantu bwa buri munsi batitaye ko ari ibidahwitse no kuba by’angwa n’Imana kubayemera. Ni kimwe mu bibazo by’ugarije sosiyete muri iyi minsi ya none. Byiganje cyane mu rubyiruko nyamara usanga byangiza ubuzima.

Ubusanzwe ngo Imana ntiyashyizeho amategeko kugira ngo itume abantu baremererwa n’ubuzima cyangwa ibabuze kwishima ahubwo yayashyizeho kugira ngo irinde abantu ibyabagiraho ingaruka ku buzima n’ibyakwangiza imibanire hagati y’abantu nayo. Urugero, impamvu abantu badakwiye kwicana, kwiba cyangwa guca inyuma abo bashakanye ni uko ibyo bintu bibabaza umwe mubo bikorewe cyangwa mubabigizemo uruhare.

N’ubwo waba utizera Imana ariko ujya ubona izi ngaruka tumaze kuvuga haruguru. Ubusambanyi rero buzana ibibazo mu buzima haba kumubiri no mumitekerereze. Ushobora kwandura indwara, cyangwa bigasenya uburyo bwawe bw’imitekerereze n’imyizerere.

Dore ibintu by’ingenzi ukwiye gutekerezaho nk’umugabo mbere yo kuryamana n’umukobwa mutashyingiranywe.

1:Wishyize muntambara n’umuremyi wawe

Nta gace nakamwe ku isi uzasanga gashyigikiye ubusambanyi. Bufatwa nk’igikorwa kibi gikwiye gukumirwa mu buzima. Ubusambanyi ni icyaha cyica, cyangiza. Iyo ugikora atakihannye kimubuza kujya mu ijuru. 

Kirakaza Imana, gisenya umuryango n’abashakanye, gikwirakwiza indwara, gicirira gukuramo inda, kigatera icyasha kubashakanye. Ijambo ry’Imana rivuga ko usambana akwiye igihano gikomeye. Umuntu wese urenga imbibe zishyirwaho n’amategeko y’Imana bimuzanira akaga gakomeye. Ntakiremwa nakimwe gikwiye kwigumura ku mategeko y’Imana.

2: Wakumva umeze ute undi abikoreye umukobwa wawe cyangwa mushiki wawe

Mbere yo gusambanya umukobwa w’abandi, banza utekereze ko ari umukobwa w’undi, ari mushiki w’undi kandi azakura akavamo mama w’undi muntu. Banza utekereze uko wakwiyumva umeze igihe umenye ko hari undi wabikoze umukobwa wawe cyangwa mushiki wawe. Uzasanga kandi abantu baba muri izi ngeso bafuha cyane igihe basanze biba kubantu babo. Ntagushidikanya ko ikintu cyose ukora mu buzima akenshi kigarukira.

Ibi numara kubitekerezaho bizagutere gufata abandi nk’uko wifuza ko bagufata cyangwa bagufatira abawe.

3: Banza utekereze ku buzima bwawe

Ubusambanyi bugira ingaruka zirimo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Buri mwaka abantu barenga miliyoni 10 bavurwa izi ndwara, anandi n’abo zikabahitana batanivuje. Izi ndwara zisiga ingaruka zitandukanye zirimo urupfu, ubugumba n’ibindi.

Ese uba witeguye guhangana n’ingaruka zose zakubaho igihe ugize ikibazo utewe n’ubusambanyi? Abenshi usanga bananirwa kubyakira nyamara batarafashe akanya ko kubitekerezaho mbere yo kwishora muri izi ngeso. Ni byiza ko utekereza mbere yo gukora.

4: Tekereza ku mugayo n’igisebo uzazanira ababyeyi bawe n’umuryango wawe

Mbere yo gusambanya umukobwa w’abandi, banza urebe imbaraga ababyeyi bawe baba baragutakajeho ngo uzavemo umuntu muzima haba mu gihagararo no mu bitekerezo. Ibaze uko ababyeyi bawe bazagerwaho n’ingaruka z’ayo magambo bagahinduka iciro ry’umugani kubera amakosa yawe. Ibaze igihe muri wowe uzaba wicira urubanza ko uko ubagenje atariko bakureze byukuri. Irinde ko wazaba igishoro cy’imfabusa.

Ubuzima si ukubaho unyuzwe gusa, ushobora no kugira ibyo wiyima kubera abandi. Irinde kwikunda ku rwego uzana umugayo kubandi batagize inyungu n’imwe mu bikorwa byawe byo kwikunda.

Kuba iciro ry’umugani bishobora gutuma usa n’ucitse ku muryango wawe bikakugiraho ingaruka zo kubura amahoro muri wowe.

Hari ab’ibwira ko babikorera mu bwihisho bityo zimwe mu ngaruka tuvuze haruguru zikaba zitabageraho. Inaruka zo mu mitekerereze ntizabura uko wabigenza kose. Indwara nazo ntiziteguza, ushobora kubigira akamenyero ukazisanga ntagaruriro. Ni byiza ko ubanza gutekereza mbere yo kuryamana n’umukobwa w’abandi kandi mutarashakanye nk’umugore n’umugabo. 

Uba umwicira ubuzima, ubwawe budasigaye. Uba uhemukiye imiryango yanyu mwembi. N’ubwo twagarutse ku bagabo gusa, n’umukobwa usambana akwiye kugira ibyo atekerezaho mbere yo gukuramo imyenda, ukanareba niba uzihanganira ingaruka zose zakubaho dore ko zidateguza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND