RFL
Kigali

Uko Abayisilamu b’ibyamamare bizihije Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2020 11:32
0


Abayisilamu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye bo mu Rwanda n’abo mu mahanga bizihije Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan bari bamazemo ukwezi.



Gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan byabaye kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020, bikorwa mu buryo budasanzwe bitewe n’ingamba zashyizweho zigamije kwirinda icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi. 

Haba mu Rwanda no mu mahanga, isengesho rya Eid al-Fitr ryakozwe mu buryo butandukanye n’ubwari bumenyerewe, kuko amakoraniro atemerewe muri iki gihe Isi ihanganye na Coronavirus.

Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti) Sheikh Hitimana Salim yayoboye isengesho rya Eid al-Fitr 2020, ryatambutse kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu mu gihe byari bimenyerewe ko abayisilamu bateranira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo no mu bindi bice by’Igihugu.

Sheikh Hitimana yasabye abayisilamu gukomeza kwirinda Covid-19, dore ko bakurikiye iri sengesho bari mu ngo kuko batashoboraga kujya mu misigiti bitewe n’uko ahantu hahahurira abantu benshi habujijwe.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim, yabwiye Televiziyo y’u Rwanda ko iki gisibo abayisilamu bari bamazemo iminsi 30 bakwiye kukivanamo impamba n’amasomo bibafasha guhinduka.

Ati “Tugomba kumenya ko igisibo ari ingando n'amahugurwa yo kurushaho kwitoza kubaha Imana, bityo ntituzabe nkababandi batahiye gusa kwiyiriza inzara kuko baba bakoreye ubusa. Ahubwo iki gisibo tumazemo iminsi 30, tugomba kukivanamo impamba n'amasomo bidufasha guhinduka tukarushaho kuba beza mukubaha Imana twirinda ibyaha yazirirje, iyo niyo ntego igamijwe mugusiba.”

Bamwe mu bahanzi Nyarwanda babarizwa mu idini ya Islam, abakinnyi ba filime, abanyamideli, abanyamakuru n’abandi bagiye basohora amafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza uko bizihije uyu munsi, bamwe batanga n’ubutumwa.

Umuraperi Khalfan yagize ati “Nyagasani akira ubusabe bwanjye agura intambwe zanjye n’imitekerereze yanjye. Ni wowe wenyine utamvaho nubwo inshuti zagenda abanzi bakiyongera nzi neza ntashidikanya ko wowe utamvaho habe n’isegonda, ha umugisha imirimo yanjye y'amaboko. Eid Mubarak kubemera Mana imwe rukumbi.”

Umunyamideli akaba n’umushabitsi ukomoka muri Uganda, Zari The Lady Boss, yifurije umunsi wa Eid al-Fitr abayisilamu bose, avuga ko muri Afurika y’Epfo aherereye, abantu bari muri gahunda ya guma mu rugo ko mu mihanda nta muntu uharangwa.

Umunyarwandakazi w’umunyamideli Judith Heard ubarizwa muri Uganda, yavuze ko uyu munsi wa Eid al-Fitr afite icyizere cy’uko usiga icyizere n’amahirwe adasanzwe mu buzima bwa muntu.

Ati “Imana iguhe umugisha uyu munsi, ejo hazaza n’ibihe byose. Eid Mubarak kuri mwese.

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima yifurije Eid al-Fitr abayisilamu bose ndetse n’inshuti ze.

Umusigiti wa mbere wubatswe mu Rwanda mu 1913, ubu igeze kuri 675.

Mu gisibo, abayoboke ba Islam bongera amasengesho bakegera Imana kurushaho bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda; ibyo wemerewe (ibyo utabujijwe n’Imana), ukabikora kubera Imana.

Muri ibyo wigomwa harimo kurya no kunywa ndetse no kubonana n’uwo mwashakanye, bikaba bikorwa ku manywa ni ukuvuga kuva umuseke utambitse kugeza mu kabwibwi.

Aba Islam bizera ko igisibo cya Ramadhan ari itegeko Imana yahaye abayemera ibicishije ku ntumwa ya yo Muhamadi.

Umunyamideli akaba n'umushabitsi Zari The Lady Boss yizihije Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr ari muri Afurika y'Epfo


Umukinnyi wa filime Mutoni Assia yashyizeho iyi foto yifuriza abantu bose Eid Mubarak Nziza

Umuraperi Nizeyimana Odo uzwi nka Khalfan yasabye Imana kuyobora intambwe ze

Umunyamakuru Tidjara Kabendera wa Radio na Televiziyo by'Igihugu [Uteze igitambaro] n'abo mu muryango we

Tizzo ubarizwa mu itsinda rya Active yasoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan

Umuhanzi Ibrahim Cyusa [Uri hagati] n'abo mu muryango we basoje igisibo bari bamazemo iminsi 30

Umunyarwandakazi Judith Heard yasabiye umugisha abantu no kugira amahirwe adasanzwe mu buzima bwabo


Umunyamideli Shaddy Boo yashyizeho iyi foto yifuriza abantu bose Eid Mubarak

Umuhanzi akaba n'Umunyamakuru Ziggy 55 yifashishije ifoto y'abana be yifuriza Eid Mubarak inshuti ze n'abandi

Umunyamideli Wema Sepetu yasoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan

Umunyamakuru Mahoro Nasiri wa Flash Fm/TV yifatanyije n'abayisilamu ku Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al -Fitr

Umunyamakuru Fuadi wa Radio/Tv10 [Uwa kabiri uturutse iburyo] yasoje igisibo gitagatifu

Umuhanzi Ali kiba uri mu bakomeye muri Tanzania [Ubanza ibumoso]

Umukinnyi w'umupira w'amaguru Niyonzima Haruna uherutse kurushinga


Umunyamakuru Luckman Nzeyimana mu mwambaro wa Moshions yasoje igisibo gitagatifu


Umunyamakuru Edmund Kagire yasabye abantu kuyoborwa na Allah mu gukora ibyiza ndetse bakaba abambasaderi b'amahoro

Umukinnyi w'umupira w'amaguru Muhadjiri Hakizimana yifatanyije n'abandi mu gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan cyasojwe mu buryo budasanzwe bitewe na Covid-19

Miss Ingabire Habibah waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2017 yabereye muri Poland







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND