RFL
Kigali

Pakistan: Abantu 2 gusa barimo Perezida wa Banki ni bo barokotse impanuka y’indege ya Airbus A320 yaguyemo abagera kuri 97

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2020 15:47
0


Abantu babiri gusa ni bo batangajwe ko ari bo bashoboye kurokoka, impanuka y’indege ya Pakistan International Airlines (PIA) yabaye kuwa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 ikabera mu gace ka Karachi gatuwe n’umubare munini w’abaturage.



Iyi ndege yakoze impanuka ubwo yavaga ku kibuga cy’indege mu mujyi wa Lahore yerekeza ku kibuga cy’indege cya Jinnah International Airport igakora impanuka ubwo yari imaze gukora urugendo rugeze ku isaha n’igice.

Hatangajwe ko abagabo aribo babashije kurokoka iyi mpanuka, umwe akaba ari Zafar Masud, Perezida wa Banki yo mu mujyi wa Punjab. Uyu mugabo mu mashusho yafashwe ubwo bageregezaga kureba uko hari abo barokora ubwo iyi mpanuka yamaraga kuba, yakuwe muri iyi ndege mu myotsi myinshi cyane. Muri iyi ndege uyu Zafar yari yicaye ku mwanya nimero 1C.


Zafar Masud ubwo yari ari mu bitaro yitabwaho n’abaganga

Uwa kabiri wabashije kurokoka ni umugabo w’umwenjeniyeri (Engineer) Muhammad Zubair w’imyaka makumyabiri n’ine y’amavuko. Uyu mugabo nk'uko yabitangaje muri videwo yacicikanye ku mbunga nkoranyambaga zitandukanye ubwo yari ari mu gitanda kwa muganga, yatangaje ko ubwo iyi mpanuka yabaga yari yicaye ku mwanya nimero 10C. Akomeza avuga ko nyuma y'uko indege igwa, yagaruye ubwenge abona umuriro ahantu hose nta muntu abona.


Muhammad Zubair umwe muri bariri barokotse iyi mpanuka

Akomeza avuga ko yumvaga imiborogo ahantu hose, buri wese wari muri iyo ndege arwana n’ubuzima agerageza areba ko yarokoka. Nyuma ni bwo yaje kwihambura sentile (iba iri ku kicaro cyawe igufasha mu kwirinda) yari yambaye. Yakomeje avuga ko nyuma yo kwiyambura sentile yabonye urumuri imbere ye, ni ko kugerageza kugenda arusanga ari nabwo yahise asimbuka asohoka mu ndege.

Nk'uko lisite y’abagenzi bari muri iyi ndege ibigaragaza, Masud yari yicaye ku mwanya w’imbere cyane mu ndege naho Zubar we yari yicaye mu mwanya ujya kwegera inyuma dore ko inyuma ye hari imyanya igera ku icumi gusa. Aba bombi nyuma y'uko bavuye muri iyi ndege bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho. Masud yari yagize imvune ariko ubwo yavurwaga wabonaga atagaragara nk’urembye cyane kandi asubiza ibyo bamubaza.


Imyanya aba bombi bari bicayemo ubwo iyi mpanuka yabaga

Zafar Masud mu magambo ye yatangaje ubwo yari ari mu bitaro yagize ati:”Ndashima Imana cyane kuba yangiriye ubuntu”. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hagaragaye amafoto ubwo imiryango y'ababuriye ababo muri iyi mpanuka bazaga gufata ababo bajya mu mihango yo kubashyingura. Iyi mpanuka yabaye ubwo umubare mwinshi w’abaturage muri Pakistan benshi bari mu ngendo zitandukanye bajya kwitegura kwizihiza mukuru usoza igisibo cya Ramadhan.

Iri sanganya ryabaye muri aka gace ka Karachi, ryatumye umunsi wa Eid al-Fitr utaba umunsi w’ibyishimo muri Pakistani, dore ko n’umubare munini w'abaguye muri iyi mpanuka basubiraga mu ngo zabo kwishimana n’imiryango yabo kuri uyu munsi. Shahbaz Hussain ufite nyina waguye muri iyi mpanuka avuga ko umubyeyi we, yateze iyi ndege aza Karachi nyuma y'uko gahunda yo kuguma mu rugo imusanze mu mujyi wa Lahore aho yari yagiye gusura abakobwa be.


Byari akababaro ubwo bazaga gufata ababo baguye muri iyi mpanuka

Kaminuza yo mu mujyi wa Karachi (The University of Karachi), iri kugerageza kumenya inkomoko y'abaguye muri iyi mpanuka, aho bari gukora isuzuma rya DNA kugira ngo bamenye inkomoko n’imyirondoro y'abaguye muri iyi mpanuka. Umuyobozi w'iyi Kompani ya Pakistani International Airlines yatangaje ko bagiye kwifashisha agasanduku k’umukara (Black box) k'iyi ndege, amajwi n’ibindi byose byafashwe ubwo iyi ndege yakoraga urugendo ngo harebwe icyateye iyi mpanuka. Ubwo iyi ndege yagwaga muri aka gace gatuwe n’abaturage yasenye inzu z’abaturage zigera kuri 19.


Kuwa 6, abayobozi bakuru bo muri Pakistan basuye agace kabereyemo iyi mpanuka

Sources: theguardian.com & dailymail.co.uk

Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND