RFL
Kigali

USA: Gracious Gra3ce wateguye ibikorwa byo kuramya yifashishije Internet yasoje Kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/05/2020 11:36
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Marie Grace Imanariyo [Gracious Gra3ce], ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko asoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Muhlenberg College.



Uyu mukobwa ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yigaga mu ishami rya ‘Computer Science’ akabifatanya n’Imibare, kurema udushya no kwihangira Imirimo [Mathematics and Innovation & Entrepreneurship]. 

Gracious Gra3ce ni umuramyi akaba umukobwa ukunda Imana n'abantu. Yatangiye kuririmba akiri muto ubu afite indirimbo enye ziri hanze zirimo ‘Wa Musozi’, ‘No other God’, ‘Uwo Kwizerwa’ na ‘Niduhumure.

Yabwiye INYARWANDA, ko ashima Imana ku bw’urugendo yagendanye nawe muri iki gihe yari amaze ari ku ntebe y’ishuri. Avuga ko azakomeza kwiga anabifatanya n’urugendo rw’umuziki.

Ati “Ndashima Imana ku bw'urugendo rusoje kandi imbere ni heza. Ibyo ubuhanzi nabyo birakomeje rwose. Nshimiye abantu bose badahwema kudushyigikira. Yesu abahe umugisha.”

Yavuze ko gusoza amasomo ya Kaminuza ari ibyishimo by’inyongero, kuko anishimira uko ibikorwa yatangije byo kuramya Imana hifashishijwe imbuga nkoranyambaga byagenze.

Mu byumweru bishize, uyu mukobwa yatangije ibikorwa byo kuramya binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.

Ubu asoje icyiciro cya karindwi yari yatumiyemo abaramyi batandukanye barimo Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire, Diana Kamugisha, Rene Patrick, Yael wo muri Kingdom, Israel Pappy ucuranga gitari, Serge Rugamba;

Elie Bahati, Joy Kamikazi, Christian Irimbere, Ben & Chance, Sam Rwibasira ndetse na Tobi Osho ubarizwa muri Nigeria.

Yashimye abantu bose bitabiriye ibi bikorwa byo kuramya, avuga ko hari n’ibindi bikorwa byinshi biri imbere “Uko Imana izajya idushoboza”.

Gracious avuga ko ubu yafashe ikiruhuko muri ibi bikorwa byo kuramya hifashishijwe Internet, ariko ko azabisubukura mu minsi iri imbere.

Yavuze ko yabikoze ku bw’Imana yabimusabye kugira ngo afashe abantu muri iki gihe Isi ihanganye na Covid-19.

Ati “Ndibutsa abantu ko Imana ibitayeho n'ubwo turi mu bihe bya Coronavirus. Imana iracyadukunda twese.”

Grace ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko asoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Uyu muhanzikazi yari amaze iminsi ategura ibikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana hifashishijwe Internet

Grace avuga ko yafashe ikiruhuko muri ibi bikorwa, ariko ko azabisubukura mu minsi iri imbere

KANDA HANO WUMVE INDIRMBO 'NIDUHUMURE' YA GRACIOUS GRA3CE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND