RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2020 3:36
0


Kuwa 24 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo ku rwanya indwara yo mu mutwe ya Schizophrenia. Ku munsi nk’uyu mu 2004 Koreya ya Ruguru yafunze itumanaho rya telefoni zigendanwa zose. Menya byinshi byaranze uyu munsi hirya no hino ku Isi



Mu 1660: Umwami Charles II w’u Bwongereza yasuye igihugu cy’u Buholandi.

Mu 1667: Ingabo z’u Bufaransa zateye Amajyepfo y’u Buholandi.

Mu 1689: Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza yemeje ukwishyira ukizana mu gusenga ku ba porotestanti.

Mu 1854: Kaminuza ya Lincoln University muri Pennsylvania, muri Leta zunze ubumwe za Amerika yarashinzwe iba kaminuza ya mbere yakiraga abirabura, ikaba yarashinzwe na Jonny Miller Dickey na Sarah Emlen Cresson.

Mu 1889: Ikiraro cya Brooklyn gihuza umugi wa Brooklyn na Manhattan ku mugezi wa East River, cyafunguriwe ibinyabiziga bwemererwa kukinyuraho. Iki kibaba kimwe mu biraro bizwi cyane ku isi cyikaba cyaratwaye hafi imyaka igera kuri cumi n’itatu mu kucyubaka.

               Ikiraro cya Brooklyn

Mu 1939: Ubwato bw’abanyamerika bugendera munsi y’amazi Submarine (Squalus), bwarohamye mu Nyanja ya Atlantic aho haguyemo abagera kuri 26 hakarokokamo batanu gusa.

Mu 1941: Mu ntambara ya kabiri y’isi, ubwato bw’abadage (Battleship Bismark) bwararohamye aho abarenga 1,400 bahasize ubuzima.

Mu 1954: Hashinzwe Kompani yo gutwara abantu mu ndege ya Lufthansa mu budage.

Mu 1957: Mu gihugu cya Colombia habaye umutingito ukomeye.

Mu 1961: Polisi yo mu mujyi wa Jackson muri Mississipi yataye muri yombi bisi ebyiri zaro zitwaye abagenzi bagera kuri 27 bitwaga Freedom Riders, aho bakoraga ingendo zitandukanye muri bus bamagana akarengane, polisi yabashijaga kubahuka abapolisi no guteza umutekano mucye.

Mu 1964: Mu mukino wahuzaga Peru na Argentina mu mikino ya Olempike, nyuma yaho umusifuzi yanze igitego ku minota ya nyuma, abafana ba Peru bateje imvururu aho abashinzwe umutekano bananiwe kubahagarika aho abagera kuri 300 bakomeretse abanda bahasiga ubuzima.

Mu 1968: Uwari perezida w’u Bufaransa Charles de Gaulle yatangaje ko haba referandumu, aho bari gutora niba aguma ku buyobozi cyangwa akavaho.

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa Charles de Gaulle kuva 1959-1969

Mu 1977: Uwari  Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (USSR) Podgony yareguye.

Mu 1978: Igikomangomakazi cy’u Bwongereza Margaret, umuvandimwe w’umwamikazi Elizabeth yatandukanye n’uwari umugabo we Earl Snowdon nyuma y’imyaka 18 babana nk’umugabo n’umugore.

Mu 1986: Margaret Thatcher yabaye minisitiri w’intebe wa mbere w’ubwongereza wasuye Isiraheli.

Mu 1993: Eritereya yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora kuri Etiyopiya nyuma y’intambara igera ku myaka 30.

Mu 1995: Ku mukino wa nyuma wa UEFA Champion League Ajax yatsinze AC Milan 1-0

Mu 2000: Ikipe ya Real Madrid yatsinze Valencia 3-0 ku mukino wa nyuma wa UEFA Champion League wabereye mu Bufaransa kuri Stade ya Saint-Denis.

Mu 2001: Sherpa Temba Tsheri ku myaka 15 y’amavuko yabaye umuntu wa mbere muto wuriye umusozi wa Everest.

Mu 2004: Koreya ya ruguru yafunze itumanaho rya telefoni zigendanwa.

Mu 2006:  Mu Majyaruguru ya Thailand haguye imvura nyinshi yateje imyuzure aho abarenga 100 baburiwe irengero abanda barapfa. Agace ka Uttaradict niko kibasiwe cyane niyi myuzure.

Mu 2008: Jean Pierre Bemba wahoze ari vice Perezida muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatawe muri yombi i Buruseli mu Bubiligi, aho yarakurikiranweho ibyaha byinshi bitandukanye harimo iby’intambara yakoreye muri Central Africa mu 2002.

Jean Pierre Bemba wabaye Visi-Perezida kuva 2003-2006

Mu 2009: Ikipe ya Manchester United yatsinze ikipe ya Hull City 1-0 ihita itwara igikombe cya shampiyona.

Mu 2010: Koreya zombi iyepfo niya ruguru zahagaritse ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, nyuma yaho koreya ya yepfo ishinje Koreya ya Ruguru kurohamisha ubwato bw’intambara bwa Koreya y'Epfo. Ibi bikaba byarazanye agatotsi hagati y’ibihugu byombi.

Mu 2014: Ku mukino wa nyuma wa UEFA Champion League Real Madrid yatsinze Atletico Madrid 4-1, umukino wabereye i Lisbon muri Portugal iba itwaye igikombe cya cumi cy'iri rushanwa.

Mu 2017: Mu irushanwa rya Europa League Manchester United yatsinze Ajax 2-0 umukino wabereye mu mugi wa Stockholm.

Mu 2018: Umukinnyi wa sinema muri Amerika Morgan Freeman yashinjwe gukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore benshi batandukanye muri raporo yatangajwe n’ikinyamakuru cya CNN.

Sources: onthisday.com & thepeoplehistory.com & Wikipedia

Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND