RFL
Kigali

USA: Sam Rushimisha yasohoye indirimbo nshya 'Yesu Ganza' yakoranye n'umunyamerika I-Von-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2020 1:19
0


Umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sam Rushimisha uri gukorana imbaraga nyinshi muri iyi minsi, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Yesu Ganza' yakoranye n'umuvugabutumwa w'umunyamerika usanzwe ari n'Umuyobozi wa Gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana mu materaniro (Worship Leader).



Aganira na INYARWANDA, Sam Rushimisha yavuze ko iyi ndirimbo yayikoranye na I-Von ku gitekerezo cyaje ubwo bari bavuye mu materaniro yababereye meza cyane, ati "Indirimbo nayikoranye n'umukozi w'Imana I-Von ku gitekerezo cyaje tumaze kugira amateraniro meza, cyane ko ari n'umukozi w'Imana w'umu worship leader akaba n'umuvugabutumwa abicishije muri church papa we ayoboye nka Senior Pastor ndetse no muri Tell the world".

Yavuze ko gukorana indirimbo na I-Von w'umunyamerika ari mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi bumva Ikinyarwanda n'Icyongereza. Ati "Rero nyuma y'amateraniro twapanze ko twakorana indirimbo yashyira hamwe indimi ebyiri zitandukanye mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye ku mico ndetse n'indimi. Jye nari mfite beat nari nakorewe na Chillax record hanyuma duhurira muri studio ye kuko ari n'umu producer indirimbo turayandika, turayikora n'amashusho nyuma tuza kuyakora".


Sam Rushimisha hamwe na I-Von bakoranye indirimbo

Sam Rushimisha avuga ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati "Indirimbo ivuga ko abizeye Yesu bahora banezerewe, bakomeye mu byo bacamo byose ndetse tuvuga n'urukundo Yesu adukunda, cyane ko ari we murengezi wacu akaba n'ibyiringiro by'abamwizera. Indirimbo nayifata nk'isengesho rigira riti Yesu Ganza mu bawe! Muhabwe umugisha n'iyo ndirimbo". Sam Rushimisha akoze iyi ndirimbo nyuma y'ibyumweru bibiri ashyize hanze indirimbo yise 'Ubutunzi'.


Sam Rushimisha; umuhanzi nyarwanda uba muri Amerika


I-Von; umuramyi akaba n'umu Procer w'umunyamerika


REBA HANO INDIRIMBO 'YESU GANZA' YA SAM RUSHIMISHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND