RFL
Kigali

Pennsylvania: Umugore yasabye umugabo we gufata ku ngufu umukobwa we kugira ngo abone undi mwana

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/05/2020 15:39
0


Umugore w'imyaka 33 muri Pennsylvania yemeje mugenzi we gufata ku ngufu umukobwa we kugira ngo abyare undi mwana.



Misty Machinshok w'imyaka 33, yahuye n'umugabo we, Gary Machinshok, ku mbuga nkoranyambaga ariko umugore yari yaramaze kubyara abana ku wahoze ari umugabo we wa mbere. Yahuye n’uyu mugabo rero atakibasha kubyara kandi yifuza umwana.

Kugira ngo bagure umuryango wabo rero, abashakanye bahisemo gukoresha abakobwa bato ba Misty aho Gary yafashe kungufu umukobwa w’umugore we w’imyaka 15 kugirango atwite.

Uyu mugore utagira umutima yagize uruhare runini mu bikorwa by’urugomo byakorewe umukobwa we kuko uyu mwana w’umukobwa yabicecetse mu gihe kingna n’umwaka, ku bw’amahirwe rero inshuti y’uwo mwana yaje kubimenya ibimenyesha umwarimu wabo ahamagara polisi uyu mugabo arafatwa ahanishwa igifungo cy’imyaka 27.

Nyina w’abo bana na we yahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 kubera kugira uruhare mu guhohotera abakobwa be no kubavutsa uburenganzira bwabo, abana bahita bajya kurererwa mu yindi miryango aho batekanye.

Src: Reuters

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND