RFL
Kigali

Ben Kayiranga yifashishije Buravan basubiramo indirimbo ‘Mbabarira’ yakoranye na Jean Christophe Matata

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2020 12:34
0


Umuhanzi Benjamin Kayiranga [Ben Kayiranga], yifashishije Yvan Buravan basubiramo indirimbo ‘Mbabarira’ yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare Jean Christophe Matata umaze imyaka icyenda yitabye Imana.



Iyi ndirimbo ifite iminota 03 n’amasegonda 55’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Pastor P. 

Ben Kayiranga yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yanayitiriye imwe muri Album ze. Avuga ko mu 2018 yahuriye na Buravan muri studio ku Kicukiro baganira ku ndirimbo ze.

Yavuze ko nyinshi mu ndirimbo yasohoye yazikoranye na nyakwigendera Jean Christophe Matata, kandi ko indirimbo ‘Mbabarira’ ariyo akunda cyane ari nayo mpamvu yahisemo ayisubiramo yifashishije Buravan.

Kayiranga avuga ko mu gihe yamaze akorana na Jean Christopher Matata, yamubonyeho ubumuntu kandi ngo yaramufashije akora Album z’indirimbo yishimira.

Ati “Uretse no kumwibuka kuko yamfashije gukora Album z’indirimbo zanjye, Christophe yari umugabo ugira ubumuntu.”

Uyu muhanzi avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo ari ibintu yifuza “Ijwi rya Buravan ribereye injyana ituje itanga ubutumwa bwiza.”

Iyi ndirimbo ivuga ku musore/umukobwa ufata iya mbere agasaba imbabazi umukunzi we.

Hari aho aba bahanzi baririmba bagira bati “Niba hari igitsure nakurebye, ndagusabye ubabarire amaso yanjye. Niba hari ijambo ribi nakubwiye, uzaze uhane akarimi kanjye.

Mu mwaka w’1997 kugeza mu 2008, Ben Kayiranga yakoranye na Jean Christophe Matata Album ebyeri; iyitwa Ninde (Liberté) na Mbabarira.

Mu 2010, abifashijwemo na Sonia Rolland; umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda wabaye Miss France mu mwaka w’2000, yabashije kumurika album Isekere.

Ben Kayiranga yakoranye ibikorwa bya muzika bitandukanye n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye ndetse n’abatunganya muzika bateye imbere.

Yakoranye na Frederic Lerner, Lokua Kanza, akorana indirimbo yitwa Ihorere n’umuraperi ukomeye mu Bufaransa witwa Menelik, akorana indirimbo ebyeri n’umugande Maurice Kirya n’abandi benshi batandukanye.

Ben Kayiranga ubarizwa mu Bufaransa niwe wandikishije Yvan Buravan mu irushanwa Prix Decouverte RFI 2018 risanzwe ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Ben Kayiranga yasubiyemo indirimbo 'Mbabarira' yifashihije Buravan

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MBABARIRA' YA BEN KAYIRANGA YASUBIYEMO YIFASHISHIJE YVAN BURAVAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND