RFL
Kigali

USA: Gikundiro Rehema n'umuryango we bakoze impanuka y'imodoka Imana ikinga ukuboko-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2020 0:08
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020, umuryango wa Gikundiro Rehema, wasimbutse urupfu nyuma y'impanuka ikomeye wakoze, imodoka yari ibatwaye ikangirika cyane, ariko Imana igakinga ukuboko dore ko nta muntu n'umwe iyi mpanuka yahitanye.



Iyi mpanuka yabaye ku manywa yo kuri uyu wa Gatanu, ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Ishimwe Claude n'umugore we Gikundiro Rehema basigaye batuye. Muri iyi modoka hari harimo Gikundiro Rehema, umugabo we akaba n'umujyanama we Ishimwe Claude, imfura yabo ndetse n'undi mwana witwa Noella babereye ababyeyi mu buryo bw'Umwuka.

Ishimwe Claude wari utwaye iyi modoka, bitewe n'icyirere kitari cyiza kubera imvura, yaje gutakaza icyerekezo agonga borudire y'umuhanda nyuma y'uko yashakaga guha inzira ikamyo itwaye ibiryo yari ibari inyuma ndetse akaba yendaga kuva mu muhanda munini ajya mu muto. Imodoka yari atwaye yangikiritse ikizuru ariko ntihagira umuntu n'umwe uhasiga ubuzima ndetse nta n'uwakomeretse.


Imodoka yangiritse cyane ariko abari bayirimo bararokoka

INYATWANDA tukimara kumenya iby'iyi mpanuka, twabajije Ishimwe Claude niba atigeze akomereka bikabije, adusubiza ko yarokotse impanuka mu buryo nawe atabasha gusobanura. Yashimiye Imana yamurinze iyi mpanuka ikamurindana n'umuryango we bari kumwe. Ati "Narokotse impanuka ikomeye ku buryo ntashobora gusobanura, ariko ndashima Imana yaturinze njyewe n'umuryango wanjye".

Gikundiro Rehema ni umuhanzikazi, umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo w'umuhanga wandikiye indirimbo amakorali anyuranye kandi akomeye, izo ndirimbo zigakundwa byo ku rwego rwo hejuru aho twavugamo nka 'Nzirata umusaraba' ya Shalom choir, 'Ikidendezi' ya Korali Ukuboko kw'iburyo, n'izindi. Yanaririmbye muri Alarm Ministries. Gikundiro na Claude bamaze imyaka ibiri baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Iyi modoka yaje ihamagawe na Polisi mu gutanga ubutabazi bwo gutwara imodoka yangiritse


Gikundiro hamwe n'umugabo we Claude barashima Imana yabarokoye impanuka y'imodoka

UMVA HANO 'SION' INDIRIMBO YA GIKUNDIRO REHEMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND