RFL
Kigali

Amateka ariyanditse! APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona cya 2019/20 idatsinzwe, Gicumbi na Heroes zimanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/05/2020 21:52
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gutangaza ko umwaka w’imikino wa 2019-2020 washyizweho akadomo, aho ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe mu gihe amakipe ya Heroes na Gicumbi zamanutse mu cyiciro cya kabiri.



Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yahagaze igeze ku munsi wayo wa 24 kubera umuvuduko icyorezo cya Coronavirus cyari kiriho.

Icyo gihe ihagararaga muri Werurwe 2020, APR FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, ikurikiwe na Rayon Sports yari ifite amanota 50. Umunsi wa 24 wa Shampiyona wateshejwe agaciro kuko hari amakipe yari atarawukinnye.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bushingiye ku  ngingo za 33 na 28 z’amategeko agenga status ya FERWAFA, hemejwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere ishyirwaho akadomo, igikombe ndetse no kumanuka kw’amakipe  bigakurikiza uko amakipe yakurikiranaga ku rutonde rwa shampiyona  nyuma y’umunsi wa 23 wa shampiyona aho umunsi wa 24 washeshwe kubera ko hari amakipe atari yayikina.

Ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yahise ihabwa igikombe cy’uyu mwaka idatsinzwe.

Heroes FC na Gicumbi FC zari mu myanya ibiri ya nyuma n’amanota 16 na 15, uko zikurikirana, zamanuwe mu cyiciro cya kabiri mu mwaka w’imikino wa 2020/21, zikazasimburwa hakurikijwe imikino ya Playoffs izaba mbere y’uko umwaka utaha w’imikino utangira.

Igikombe cy’Amahoro cya 2020 cyahagaze kigeze muri 1/8, cyasheshwe burundi gifatwa nk’ikitarabayeho mu gihe Amarushanwa y’Abato yabaye asubitswe.

Igikombe cya Shampiyona cyahawe APR FC ni icya 18, Ikipe y’Ingabo yegukanye mu mateka yayo.

Mu bindi byemezo byafashwe, amakipe yo mu cyiciro cya kabiri azaba ahura mu mikino ya kamarampaka izahuza ane ya mbere muri buri tsinda. Aya akaba ari Rutsiro Gorilla, Interforce n’Amagaju mu itsinda rya mbere (Intare na Aspor ntabwo zizakina nubwo ari zo ziza imbere ku rutonde) ndetse na Etoile de l’est, Vision, Rwamagana na Alpha aho Rugende ya 3 na yo yasigaye kubera ikibazo cya Club Licencing.

Shampiyona y’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ikaba izakomeza igihe leta izasubukurira ibikorwa bya siporo cyo kimwe n’imikino y’abana mu gihe igikombe cy’Amahoro cyo cyasheshwe burundu.

APR FC niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, mu gihe byitezwe ko Rayon Sports ariyo izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup mu mwaka utaha.


APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka


APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona idatsinzwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND