RFL
Kigali

Facebook: 50% by’abakozi nta biro bazongera kugeramo nyuma y'uko Zuckerberg asanze gukorera mu rugo bitanga umusaruro

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/05/2020 17:08
0


95% by’abakozi ba Facebook muri iki gihe cya Covid-19 bari gukorera mu rugo, 50% batanga umusaruro nk’uwo batangaga bakorera mu biro, 45% barabyishimiye cyane. Ku rundi ruhande, 75% bari gusaba ko bareka gutura muri Silicon Valley bakajya gutura mu yindi mijyi. Ibi byateye Facebook gutekereza gukuraho gukorera mu biro ku kigera cya 50%.



Kuwa 21 Gicurasi 2020, Mark Zuckerberg yatangaje ko ikigo cye cyatangiye kwiga ku mushinga w'uko nibura mu myaka iri hagati ya 5-10 Facebook izaba gifite abakozi 50% badasabwa gukorera mu biro ndetse n’abandi bakorera mu biro bagera kuri 50%.

Iyi nkuru y’uyu munyemali yayitangaje nyuma y'uko atangaje ko muri iki gihe cya covid-19 bize byinshi, babona ko byose bishoboka ndetse ko kugira abakozi benshi buzuye mu biro nta kamaro kanini bifite.

Iki kigo cyavuze ko nibura muri iyi minsi Isi yugarijwe na Covid-19, abakozi bagera kuri 95% b'iki kigo bari gukorera mu rugo kandi nta kibazo bafite. Muri aba, abagera kuri 45% barabyishimiye cyane. Abagera kuri 50% batanga umusaruro ungana nk'uwo batangaga bakijya gukorera mu biro.

Ku rundi ruhande, hari abakozi bari gusaba ko iki kintu cyo gukorera mu biro nikivamo bazahita bava mu buzima bwo gutura mu mujyi kuko benshi bavuga ko akenshi mu mujyi uteye imbere nka Silicon valley ubuzima buba buhenze cyane. 

Nyuma y'ibi Mark Zuckerberg yatangaje ko abakozi bagera kuri 75% bavuze ko nibaramuka bemerewe gukora batajya mu biro, bazahita bigira gutura mu mijyi itari Silicon Valley.

Ni twe kigo kigiye kwiga ukuntu twazatangiza igikorwa cyo kudakorera mu biro” Mark Zuckerberg. Yatangaje ko nibura muri Mutarama 2021 abakozi bazaba baragiye gutura mu duce dutandukanye bazabimenyesha iki kigo kikazajya kibaha ubufasha cyangwa amafaranga y'agahimbazamusyi bitewe n'aho batuye.

Mark Zuckerberg yagize ati “Tuzatanga umushahara bitewe n'aho umuntu atuye kandi ibyago bizaba ku muntu uzabeshya aho atuye kuko ntazaba ari uwo kwizerwa” Yunzemo agira ati ”Ibi byose bizakorwa hagamijwe kumenya imisoro izajya itangwa ndetse n’icungamutungo rihamye”.

Facebook n'ubwo ifite uyu mugambi ntabwo ari yo yonyine ifashe iki cyemezo kuko hari ibindi bigo birimo; Twitter, Square na Shopify, biri guteganya kutazongera kwemerera abakozi bose gukorera mu biro kuko basanze ntaho bitandukaniye no gukorera mu rugo. Ibigo bifite iyi gahunda, biteganya ko gushyiraho umuntu uzajya ukurikirana abakozi hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Src: cnbc.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND