RFL
Kigali

Tayiwani: Umugore yakase ubugabo bw’uwahoze ari umugabo we anamumenaho acide amuziza kumuca inyuma

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/05/2020 18:37
0


Umugore witwa Lee wo muri Tayiwani yakoresheje umukasi akata igitsina cy’uwo bashakanye nyuma yo kumusangana n’undi mugore. Yakoresheje amayeri abanza kwigira nk’ushaka kuryamana na we, umugabo amaze gukuramo imyenda yose undi yahise akata igitsina cye arangije amenaho acide.



Uyu mugore akimara gukora ayo mahano yahise yiyahuza ibinini ariko abashinzwe umutekano basanze akiri muzima. Akimara gukorerwa ibya mfurambi yahise ajyanwa kwa muganga bakora ibishoboka ngo amaraso adakomeza kuva ari menshi ariko kugeza ubu nta myanya y’ibanga akigira.

Uyu mugabo akomeza asobanura ko ibi byabaye nyuma y’uko we n’uwahoze ari umugore we batandukanye ariko bari bagikomeje kubana mu nzu imwe kuko bari batarakemura ikibazo kijyanye n’umutungo.

Gusa n'ubwo babanaga uwahoze ari umugore we yari yaramurahiriye ko niba batabasha kuryamana nta wundi mugore azemerera ko aryamana n’umugabo we kabone n’ubwo batandukanye.

Src: Santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND