RFL
Kigali

Mu ibaruwa yandikiye RGB, Sadate Munyakazi arashinja abahoze bayobora Rayon Sports gushaka kuyigira iyabo ku ngufu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/05/2020 11:39
0


Mu ibaruwa ndende uyu muyobozi wa Rayon Sports yandikiye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda ‘RGB’ kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020, yarumenyesheje ko hari abantu biyitirira Rayon Sports ndetse ngo bashatse kuyigira iyabo ku ngufu mu nyungu zabo.



Ibi bije nyuma y’ibibazo by’urusobe bimaze iminsi muri Rayon Sports, birimo n’ibyatumye umuyobozi w’iyi kipe ahagarikwa na FERWAFA amezi atandatu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru, ariko akaba yarajuriye.

Nyuma yo guhagarikwa, abahoze bayobora iyi kipe bishyize hamwe mu cyo bise Akanama Ngishwanama ka Rayon Sports mu rwego rwo gufasha iyi kipe gusohoka muri bimwe mu bibazo ifite, gusa ariko hari abatangiye kubona ko aka kanama kari kwitwara nka komite nshya y’iyi kipe.

Ibi byatumye umuyobozi mukuru w’iyi kipe Sadate Munyakazi yandikira RGB ibaruwa ndende ikubiyemo byinshi bikurikira:

Kigali, kuwa 22 Gicurasi 2020

Nº ….../ RAYON SPORTS/PR/2020

Madame Umuyobozi Mukuru wa

R.G.B - Kigali

Impamvu : Kugira icyo tuvuga ku byatangajwe na NGARAMBE CHARLES.

Madame,

Twumvise amakuru mu binyamakuru binyuranye ko hari Umuntu witwa NGARAMBE Charles wabandikiye abamenyesha ko ari we uhagarariye Umuryango wa RAYON SPORTS imbere y’amategeko, niba ari byo twagira ngo mudukundire tugire icyo tuvuga ku byo yanditse.

RAYON SPORTS yavutse mu mwaka wa 1965 ivukira i Nyanza yahawe ubuzima gatozi n’iteka rya Minisitiri N° 72/01 ryo kuwa 25 /05/1968, Itegeko N° 04 /2012 ryo kuwa 17 /02/2012 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Imiryango nyarwanda itari iya Leta mu ngingo yaryo ya 39 iteganya ko Imiryango nyarwanda itari iya Leta yari isanzweho igomba guhuza imikorere n’amategeko ayigenga n'iri tegeko (Harmonizing functioning and statutes of national non – gouvernmental organisations with this Law / Conformité des statuts et du fonctionnement des organisations non – gouvernementales nationales à la présente loi).

Mu ngingo yaryo ya 40 iteganya ko imiryango nyarwanda itari iya Leta isanzwe ifite ubuzima gatozi ntiyongera kubusaba.

Mu mwaka wa 2013 tariki ya 12 Kanama abantu bayoboraga Rayon Sports baricaye aho kugira ngo bahuze Statut yacu n’itegeko nk'uko byateganywaga nIngingo ya 39 y’Itegeko navuze haruguru bashatse guhita bagira RAYON SPORTS iyabo ku ngufu cyangwa bakoresheje amayeri, maze mu irangashingiro rya Statut bakoze icyo gihe bavuga ko bashinze bundi bushya RAYON SPORTS muri uwo mwaka wa 2013 banavuga ko ivukiye i Kicukiro ndetse ko abasinye kuri iyo statut aribo ba nyiri RAYON SPORTS, ibi babikora bagamije kuyiyitirira no kunyereza RAYON SPORTS bakoresheje amayeri ariko kandi babikora banyuranyije n’itegeko twavuze haruguru mu ngingo yaryo ya 39 ndetse n'iya 40.

Nyuma y'ibyo habaye Impaka z'urudaca muri RAYON SPORTS aho uwo muryango ufite Ikipe ikunzwe n’abantu benshi yisanze iyobowe na Komite eshatu zitigeze zihuza imikorere, ibi byatumye inzego zinyuranye zitugira inama maze mu nama Rusange y’Umuryango wa RAYON SPORTS yo kuwa 22 Ukwakira 2017 yateraniye Sport View ifata imyanzuro ikurikira :

1. Hatowe amategeko shingiro ndetse n’amategeko ngenga mikorere y’Umuryango

2. Hatowe Komite Imwe ihagarariye Umuryango imbere y’amategeko iyobowe na Bwana Muvunyi Paul;

3. Hemejwe ko abazajya bitabira Inteko Rusange ari abahoze ari aba Perezida ba RAYON SPORTS, Abahagarariye amatsinda y’abafana (Fan Club), Umunyamuryango uzajya abasha gutanga Umusanzu wemejwe kugira ngo witabire Inteko Rusange ;

4. Manda yagizwe imyaka ibiri ;

Umuryango wakomeje kuyorwa n'uwuhagarariye Umwe (Représentant légal) watowe ari we Bwana Paul Muvunyi ndetse akoresha Inteko rusange zinyuranye harimo iyabereye Kanyinya ndetse n’izindi. Manda ye irangiye tariki ya 14 /07 /2019 mu Nama y’Inteko Rusange yateraniye TUZA IN mu Bugesera natorewe kuyobora Umuryango wa RAYON SPORTS. Mu nama y’inteko Rusange yateranye tariki ya 19/01/2020 iteranira kuri MUHAZI KING FISHER HOTEL twavuguruye amategeko shingiro yacu nk'uko mubisanga ku nyandiko mvugo y'iyo nama musanga ku mugereka.

Ngarutse ku bivugwa ko byanditswe na Bwana Ngarambe Charles aho avuga ko ari we Représentant Légal ngo kuko ari we ugaragara mu nyandiko zatse ubuzima gatozi muri RGB (nabyo akaba yarabikoze mu buryo bunyuranyije n’Itegeko), uretse ko yabwatse mu buryo bunyuranyije n’itegeko ariko kandi ntabwo kuba ari we watse ubuzima gatozi bisobanura kuzaba Représentant Légal ubuzima bwe bwose, kuko yarasimbuwe ndetse ku mugereka mboherereje inyandiko mvugo y'ihererekanya bubasha yakoze na Komite yamusimbuye. Icyo yitwaza ko hatandikiwe RGB hamenyeshwa ko yasimbuwe iki nacyo ntikimuha ububasha bwo gukomeza kuba Représentant Légal kuko yasimbuwe mu matora nawe ubwe yigiriyemo uruhare ndetse mu nama y’Inteko rusange yatumije akanayobora yewe akanakora ihererekanya bubasha.

Madame Umuyobozi Mukuru tukaba twibaza aho yarari mu gihe cy’Imyaka yenda kugera kuri ine asimbuwe ??? Mu by'ukuri nk'uko nabibagaragarije uburyo hashinzwe Umuryango wa Rayon Sports mu mwaka wa 2013 binyuranye n’Itegeko ariko hejuru y'ibyo icyabiteye ari nacyo gituma uyu munsi abantu badashaka ko RAYON SPORTS igira umurongo ngenderwaho, ngo ikorere mu mu mucyo kandi itere imbere ari nawo murongo dufite uyu munsi nka Komite ya RAYON SPORTS biterwa n'impamvu zikurikira:

• Abantu bakunda kuduruvanga muri RAYON SPORTS ni abafite ibyo bayishakamo binyuranyije n’amategeko ndetse n'abayishakamo indonke;

• Abantu nkabo ni abashaka guhisha amakosa yakozwe y’Imicungire y’Umutungo, uyu murage ukaba warabaye karande muri RAYON SPORTS n'ushatse wese kuwuhindura cyangwa kubikurikirana akaba agira ibibazo bikomeye atezwa n'abo bahoze bayobora batifuza na gato ko ibyo byashyirwa ahagaragara.

• Muri rya hererekanya bubasha ryakozwe na Bwana Ngarambe Charles igihe yatangaga ubuyobozi hakaba harimo raporo ya Audit yo kuwa 03/03/2016 y'abari abagenzuzi ba RAYON SPORTS igaragaza amakosa akomeye yakozwe n'abari abayobozi mu micungire y’umutungo tutanibagiwe ibyagiye bigaragara mu igurisha ry’abakinnyi, amafaranga yinjira kuri Stade tutazi irengero ryayo n’ibindi byinshi, Umuntu wese ushaka kugira icyo abikoraho akaba ahura n’ibibazo nk’ibyo turimo guhura nabyo aka kanya;

Madame Umuyobozi Mukuru, twe nk’abayobozi ba RAYON SPORTS tukaba tudashobora kureberera ibyo byose kuko byamunze Ubukungu bwa RAYON SPORTS ndetse bimunga ubukungu bw’Igihugu kuko nk'ubu igenzura ry’Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwinziza Imisoro n’amahoro ryagaragaje ko hanyerejwe imisoro irenga Miliyoni 229 hagati y’umwaka wa 2014; 2015; 2016 hakiyongeraho amadeni n’ibihombo birenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda tukaba tubona igihe kigeze kugira ngo ibi byose bisobanurirwe abanyamuryango n’abanyarwanda.

Mugire amahoro

MUNYAKAZI Sadate

Président et Représentant Légal wa Rayon Sports

Bimenyeshejwe :

• Madame Minisitiri wa Siporo

• Bwana Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda

• Umuyobozi Mukuru wa Police y’u Rwanda

• Bwana Umuyobozi Mukuru wa RIB

• Bwana Abayoboye RAYON SPORTS ( Bose)

• Bwana Ngarambe Charles

Umugereka

• Inyandiko mvugo y'ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari icyuye igihe iyobowe na Ngarambe Charles

• Raporo y’abagenzuzi ba Rayon Sports bagaragazaga ikoreshwa nabi ry’Umutungo yo kuwa 03/03/2016

• Inyandiko mvugo y’Inama y’Inteko Rusange ya RAYON SPORTS iheruka yo kuwa 19/01/2020


Sadate yatunze agatoki abahoze bayobora Rayon Sports ko bashaka kuyisubiza ku ngufu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND