RFL
Kigali

Umunyarwenya Idris Sultan akurikiranyweho guseka ifoto ya Perezida Magufuli

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2020 11:02
0


Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime, Idris Sultan akurikiranyweho ibyaha bikorerwa kuri Internet bijyanye no kuba yarasetse ifoto yo mu bihe byashize ya Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania.



Umwunganizi we mu mategeko, Benedict Ishabakaki yabwiye BBC, ko uyu mugabo watwaye irushanwa rya Big Brother 2014, akurikiranyweho icyaha kiri mu itegeko ryo mu 2015 rivuga ngo “Birabujijwe gukoresha Internet, cyangwa se izindi nzira zose z'ihererakanyamakuru mu buryo bwa mudasobwa hagambiriwe kwibasira cyangwa se gutera ubwoba undi muntu”. 

Naramuka ahamijwe iki cyaha Idris Sultan azahanishwa ihazabu itageze ku mashilingi miliyoni 5 ya Tanzaniza cyangwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 cyangwa se ibyo byombi.

Uyu munyamategeko yavuze ko Idris aherutse gusohora amashusho aseka ifoto yo mu bihe byashize ya Perezida Magufuli. Ati “Mu magambo macye, Police ikurikiranye Idris kuko yakoresheje internet agaseka Perezida Magufuli.”  

Idris Sultan yatawe muri yombi, ku wa 19 Gicurasi 2020, ndetse dosiye ye yamaze gushyikirizwa urukiko. Umunyamategeko we avuga ko bashatse gutanga amafaranga nk’ingurane kugira ngo Sultan afungurwe, ariko Police irabyanga ivuga ko urukiko ari rwo ruzafata umwanzuro.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Tanzania, bari gukoresha Hashtag yitwa #FreeIdrisSultan basaba ko arekurwa. Hari abavuga ko gutera urwenya atari icyaha, ndetse ko iyo biba bimeze gutyo, Trevo Noah wo muri Afurika y’Epfo, yagakwiriye kuba afungwa buri gihe bitewe n’ibyo avuga.

Si ubwa mbere Idris Sultan atawe muri yombi. Mu Ugushyingo 2019, yasabye imbabazi nyuma y’uko ahinduranyije ku ifoto umutwe we n’uwa Perezida Magufuli, avuga ko nta kibi yamwifurizaga.

Icyo gihe komanda wa Police muri Dar es Salaam, yavuze ko Idris Sultan atajya amenya imbibi z’ibikorwa bye.

Muri Werurwe 2020, Idris nabwo yatawe muri yombi, urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe muri Tanzania, TCRA, rumushinja gusakaza ibikorwa bye kuri Internet, atabisabiye uburenganzira.

Yari afunganwe n’abandi bantu babiri, aho yarekuwe atanze ingwate y’amashilingi 368,000. Idris Sultan ni umunya-Tanzania w’umukinnyi wa filime w’umunyarwenya. Ayobora ibiganiro bitandukanye kuri Radio.

Yayoboye ibirori by’urwenya bya Sio Habari, azwi cyane ku bwa byinshi anyuza kuri instagram. Yanavuzwe mu rukundo na Wema Sepetu bashwanye.

Idris Sultan yatawe muri yombi akurikiranyweho guseka ifoto yo mu bihe byashize ya Perezida Magufuli

Ifoto yo mu bihe byashize ya Perezida Magufuli [Uri hagati] itumye umunyarwenya Idris Sultan amara iminsi afunzwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND