Mu 1997 umugore witwa Kelly Flinn yahawe igihembo cy’umugore wa mbere witwaye neza mu gutwara indege z’intambara zirasa ibisasu bikomeye (bombardiers) muri USA. Buri munsi ugenda ugira amateka akorwa ndetse abandi bakayandika. Menya ibyaranze uwa 22 Gicurasi.
Mu 1659: Ubufaransa, Ubwongereza ndetse na Netherlands basinye amasezerano
y’amahoro yiswe Hedges Concerto yo
guhagarika intambara barimo icyo gihe.
Mu 1761: Kuri iyi tariki bwa
mbere, leta ya Philadelphia (USA) yatoye itegeko ryemerera abantu gushora imari
mu bijyanye n’ubwishingizi bw’abantu n’ibintu (insurance).
Kuri iyi tariki kandi mu 1900 ibiro ntaramakuru Associated Press byarashinzwe i New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 1902: Uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Theodore Roosevelt yasinyanye amasezerano n’igihugu cya Mexico yo gukuraho umwiryane wari umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano akaba yarasinyiwe i Hague mu Buholandi.
Mu 1915 muri Leta zunze
ubumwe za Amerika ikirunga cyitwa Lassen peak cyararutse mu buryo bukomeye
cyangiza byinshi. Iki kirunga cyabaye icya 2 cyonyine cyarutse aho muri USA mu
gihe cy’ikinyejana cya 20 cyose.
Ikirunga cya Lassen peak ubwo cyarukaga
Mu 1927 mu gihugu cy’u Bushinwa umutingito wo ku gipimo cya 8.3 wahitanye abantu 40,900 mu gace ka Tsinghai. Mu 1939 Adolph Hitler wari uyoboye Ubudage yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Benito Mussolini wari uyoboye Ubutariyani, ayo masezerano akaba yariswe “Pact of Steel”.
Adolph Hitler na Benito Mussolini basinya amasezerano y’ubufatanye
Mu 1942: Igihugu cya Mexico
cyatangaje ko kigiye gutangiza intambara ku Budage ndetse n’u Buyapani
icyarimwe.
Mu 1947: Bwa mbere Leta zunze ubumwe za Amerika zashyize hanze igisasu cyitwa Ballistic missile gishobora kugenda mu muyaga ibirimetero byinshi gikoresheje imbaraga zacyo bwite.
Mu 1957: Leta y’Afurika y’Epfo yatoye itegeko rishyiraho amashuri ya kaminuza y’abirabura n’abazungu bakajya biga batandukanye mu buryo bw’ivangura.
Umwirabura
Benjamin O Davis ahabwa ipeti rya Major Jeneral
Mu 1990 uruganda rwa Microsoft rwashyize hanze icyiciro cya gatatu cy’ikoranabuhanga muri za mudasobwa cyiswe Windows 3
Mu 1990 kandi, icyari Yemen
y’Amajyaruguru n’iy'Amajyepfo byarihuje bikora Repubulica ya Yemen.
Mu 1996: Ku mukino wa nyuma
wa UEFA champions League, ikipe ya Juventus yatsinze Ajax penalite 4-2 kuko
umukino wari warangiye ari 1-1 ihita itwara igikombe.
Mu 1997: Umugore witwa Kelly Flinn yahawe igihembo cy’umugore wa mbere witwaye neza mu gutwara indege z’intambara zirasa ibisasu bikomeye(bombardiers) muri USA.
Kuri iyi tariki nanone mu 2010 umuhanga mu by’ikirere witwaga Nicolaus Copernicus wo mu gihugu cya Poland yongeye gushyingurwa muri cathedral ya Frombork ho muri Poland nyuma y’imyaka 200 hashakishwa ibisigazwa by’umubiri we.
Mu mwaka wa 2011 umuyaga
ukomeye cyane wiswe EF5 wishe abantu 158 mu mujyi witwa Joplin ho muri Leta ya
Missouri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za America. Uyu muyaga wabaye uwa
mbere wishe abantu benshi muri iki gihugu kuva mu 1950.
Muri 2015 mu gihugu cya
Ireland abaturage batoye ku bwiganze itegeko ryo kwemerera abahuje ibitsina
gusezerana imbere y’amategeko.
Muri 2017: Igitero cy’umwiyahuzi ahitwa Manchester Arena mu bwongereza cyahitanye abagera kuri 22 naho 59 barakomereka nyuma y’igitaramo cy’umuhanzikazi Ariana Grande.
Kuya 22 Gicurasi 2018 nyiri Facebook Mark Zuckerberg yarezwe ndetse anabazwa n’Inteko Nshingamategeko y’uburayi i Buruseli ku bijyanye n’umutekano muke w'abakoresha urubuga rwe rwa Facebook.
Uwashinze Facebook Mark Zuckerberg
Mu 2018: Urukiko rwo muri
Australia rwashinje bwa mbere musenyeri w’agace kitwa Adelaide witwa Philip
Wilson kubera gufata ku ngufu abana b’abakobwa, ndetse kuva icyo gihe abapadiri
benshi bahita bajyanwa mu rukiko bashinjwa ibyaha nk’ibyo.
Musenyeri Philip Wilson washinjwe gufata ku ngufu muri
Australia
Muri 2019 kuri iyi tariki
inama rusange ya UN yarateranye yiga ku kibazo cy’ubwongereza bwiyitirira
ibirwa bya Chagos Islands byo mu nyanja y’abahinde ndetse bukaba bushaka
kubyomeka ku birwa bya Mauritius
Muri 2019 kuri iyi tariki ya
22 gicurasi Leta ya Washington yabaye iya mbere ku isi mu gutora itegeko
ryemera gukoresha imibiri y’abantu bapfuye mu gufumbira imyaka.
Source: othisday.com
Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO