RFL
Kigali

Coronavirus: UN yahakanye ibyo ishinjwa na USA ko irimo kwitaza iki cyorezo mu gushyigikira ikurwamo ry’inda

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:22/05/2020 10:57
0


Kuri uyu wa Kane, Umuryango w’Abibumbye (UN), wahakanye ku mugaragaro ibyo ushinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), ko waba urimo kwitaza ibi bihe bya Covid-19 nk’uburyo bwo gushyigikira ibikorwa byo gukuramo inda, binyuze mu bikorwa byawo byo kurengera ubuzima bwa rubanda muri ibi bihe by’icyorezo.



Umuryango w’Abibumbye ukomeje guhura n’ibirego bitari bikeya kuva aho iki cyorezo cya covid-19 cyadutse mu isi ya none. Nk’ aho ibyo Amerika yagiye ikomeza gushinja ishami ry’uyu murango ryita ku buzima bidahagije, Amerika yari yongeye gushinja uyu muryango ko waba warafashe ibi bihe bya coronavirus/covid-19, nk’umwanya wo kwemera no gushyingikira ibikorwa byo gukuramo inda.

Ibi kandi biravugwa nyuma y’uko kuri wa Kane imibare itandukanye yagaragaje ko abantu bamaze kwandura iki cyorezo bavuye kuri miliyoni 4, bakagera kuri 5 ndetse zinarenga. 

Kuba iyi mibare yiyongera Umuryango w’Abibumbye utaruzuza inkunga ukeneye yo kwifashisha mu kurwana n’iki cyorezo itaruzura nacyo kiba indi mbogamizi. Uyu muryango ukaba umaze gukusanya Miliyali 1 y’amadorali ubwo agera kuri Miliyoni 172.9 akaba yaratanzwe n’Umuryango ubwawo. Muri rusange, hakaba hakenwe Miliyali 6.7 z’amadorali.

"Ibivugwa ko turi gukoresha iki cyorezo cya covid-19 nk’uburyo bwo gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu ibikorwa byo gukuramo inda sibyo". Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Stephane Dujarric.

Akomeza avuga ko n’ubwo Umuryango ufite inshingano zo gufasha abita ku buzima, barengera Miliyoni z’abagore bapfa mu gihe batwite, babyara, ndetse no kurinda abantu kuba bakwandura indwara zo mu mibonano mpuza bitsina—harimo SIDA, avuga ko batifuza kuba bahindura cyangwa ngo banyuranye n’amategeko ibihugu byishyiriraho arebana n’ibyo gukuramo inda.

Ibi Amerika ishinja uyu muryango, ibishingira mu byemejwe n’uyu muryango ko serivisi zirebana n'iby’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibyo kororoka, bifite imimaro iri ku kigero kimwe n’ibura ry’ibiryo, imirire mibi, aho kuba, ndetse n’ibindi biba ari ibanze mu mibereho y’umuntu. Ibyo, Amerika ikaba ibibonamo nk’uburyo bujimije bwo kuvuga ibikorwa byo gukuramo inda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND