RFL
Kigali

Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports yerekeje muri APR FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/05/2020 20:39
0


Nsanzimfura Keddy w’imyaka 18 yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yitabiriye imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019, yabereye muri Tanzania mu 2018, yakiniye ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino, kuri ubu yamaze gusesekara muri APR FC aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.



Uyu musore ukiri muto ukina mu kibuga hagati asatira izamu, yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa  APR FC, ahita anashyira umukono  ku masezerano y’imyaka ibiri azakinira iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

N'ubwo uyu mukinnyi yongereye amasezerano y’imyaka itanu muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize, ntibyamubujije kwerekeza muri APR FC nubwo ibyo iyi kipe yamutanzeho bitarajya ahagaragara.

Nsanzimfura Keddy ni umwe mu bakinnyi bakiri bato b’abahanga, aho yari amaze imyaka ibiri akinira Kiyovu Sports, gusa mu mwaka ushize w’imikino ntiyabonye amahirwe yo gukina imikino myinshi abanje mu kibuga nyuma y'aho iyi kipe igaruye Habamahoro Vincent ndetse na Martin Fabrice.

Kedd abaye umukinnyi wa mbere APR FC isinyishije kuri iri soko, ikaba kandi yifuza abandi bakinnyi barimo Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bakina muri AS Muhanga. Aba bombi ibiganiro n’iyi kipe byamaze kugera ku musozo ndetse isaha n’isaha bashyira umukono ku masezerano.

APR FC ifite amahirwe menshi yo kuzahabwa igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2019/20, nyuma y'uko shampiyona ihagaritswe ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona. Bityo rero igomba kwitegura ko ariyo izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu mwaka utaha.


Nsanzimfura Keddy yamaze gusinya imyaka ibiri muri APR FC

Keddy yabaye kapiteni w'Amavubi U17 igihe kirekire





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND