RFL
Kigali

U Bubiligi: Korali ya ADEPR Namur yatangiye gusohora indirimbo zihimbaza Imana ihereye ku yo bise 'Mu bwihisho'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2020 12:31
0


Korali ya ADEPR Namur yo mu Bubiligi yatangije urugendo rwo gusohora indirimbo zihimbaza Imana ihereye kuyo bise ‘Mu bwihisho’ ihumuriza abantu muri ibi bihe Isi ihanganye na Covid-19.



Iyi korali igizwe n’abantu 11 ikorera mu Bubiligi mu Mujyi wa Namur, umurwa Mukuru wa Wallonie [Igice cy’Ububiligi gikoresha ururimi rw’Igifasansa]. 

Iyi ndirimbo ‘Mu bwihisho’ basohoye iboneka muri Zaburi ya 91, irahumuriza kandi ikavuga ukuntu Uwiteka arinda abantu be akabahisha bakaba amahoro.

Isohotse mu gihe abantu bakeneye ihumure muri ibi bihe Isi ihanganyemo n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Bati “Niba turiho ubu si imbaraga zacu, Uwiteka yarahabaye akwiye kubishimirwa, yaraturinze kandi yatubereye ‘Ubwihisho’.” Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ndetse n’Igifaransa.

Ndayisenga Jean Pierre ureberera inyungu za Chorale, yabwiye INYARWANDA, ko bakoze iyi ndirimbo kugira ngo abazayumva bazibuke ko hari Imana ishobora byose, ikuraho ibyananiranye.

Ati “Twashatse gutanga ubutumwa bw’ihumure. Kumenyesha abazayumva kwibuka ko hari Imana yaduhishe, ikaturinda kandi izakomeza kuturinda. Ko kuba mu Mana bitanga amahoro, hanyuma twibukiranya kwambaza Uwiteka no kumushima.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo bifashijemo Abakristo b’Itorero basengeramo, inshuti zabo n’iza Chorale.

Iyi korali igiye kuzuza imyaka ibiri ibonye izuba. Ubu batangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zubaka roho kandi mu minsi iri imbere bazasohora indirimbo yitwa "Yego".  

Amashusho yafatiwe mu Bubiligi atunganyirizwa mu Rwanda na Sebahire Severin Sunday naho amajwi (Audio) yakozwe na Aaron Tunga.


Uhereye iburyo: Jean Pierre Ndayisenga [Ureberera inyungu za Chorale], Anne Marie Sadiki [Umuririmbyi], Clemence Mukashema [Umuyobozi wa Chorale] na Isaac Rabine [Umutoza wa Chorale]

Chorale ya ADEPR Namur yatangije urugendo rwo gusohora indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bw'amajwi n'amashusho


Amashusho y'iyi ndirimbo 'Mu bwihisho' agaragaramo Abakristo b'aho iyi Chorale isengera, inshuti n'abandi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU BWIHISHO' YA CHORALE ADEPR NAMUR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND