RFL
Kigali

Abahanzi 6 bo muri Afrika bashinze ibigo bikomeye (Labels) bikurikirana inyungu z’abahanzi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/05/2020 10:14
0


Umuhinzi mwiza ni uhinga agasarura akabika imbuto. Mu buhanzi ho umuhanzi mwiza ni ukora yatera imbere akishimira kubona hari nawe abo yafashije gukuza impano zabo. Ku rundi ruhande, hari abayabona bagashora ahandi. Tugiye kukugezaho abahanzi 6 bakomeye muri Afrika ndetse n’ibigo bikomeye bashinze bikurikirana inyungu z'abahanzi.



Ubuhanzi ni bumwe mu bucuruzi bushingiye ku byishimo bya muntu ariko bukaba ikirombe cy’amafaranga y’umurengera k'uwabwize neza. Gusa hari ababukora bemeze nk’abashaka kwishimisha kurusha uko abakunzi babo babicyeneye ariko ku muhanzi w’umuhanga abifata nk’akazi nk'uko undi wese ufite akazi runaka abigenza.

Nyuma y’ibi byose hari abashinga ibigo bifasha abahanzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi ari bwo buzwi nka Label cyangwa ibigo birebera inyungu z'abahanzi. 

Ibi bigo ahanini ni byo bigira uruhare mu iterambere rya muzika. Ahanini uzasanga ibihugu bifite muzika iri hejuru, hari abahanzi cyangwa abashoramali bubatse ibi bigo cyangwa icyo twakwita ubwami buhamye bwa muzika.

Mu gihugu cy’u Rwanda ntabwo ari abahanzi benshi bafite inzu zirebera abahanzi inyungu kuko n’abahari ntabwo ibikorwa byazo bikunze kugaragara cyane. Bamwe mu bahanzi batangiye uru rugendo twavugamo Bruce Melody, The Ben n'abandi mbarwa.

Inzu y’umuziki ya Kina Music ni yo twakwita nyamugenda mu b'imbere muri izi ziri gukora mu Rwanda, hakaza na The Mane Label ibarizwamo abahanzi batatu (Queen Cha, Marina na Calvin Mbanda) nyuma y'uko Safi na Jay Polly bayivuyemo.

Mu gukora uru rutonde rw'abahanzi bafite Label zikomeye muri Afrika, twarebye Labels zikomeye muri iyi minsi ndetse n’abahanzi bazishinze uburyo bari mu bagezweho magingo aya. 

Urutonde rw'Abahanzi b’ibyamamare ku mugabane wa Afrika bafite ibigo birebera inyungu abahanzi bikomeye cyane, ruyobowe na Wizkid. Dore uko bakurikirana:

1. Wizkid

           Label: Star Boy Entertainment

2. Timaya

            Label: DM Records

3. Burna Boy

            Label: Spaceship Entertainment

4. Don Jazz

          Label: Mavin Records

5. Davido

          Label: Davido Music Worldwide (DMW)

6. Diamond Platinumz

          Label: WCB Wasafi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND