RFL
Kigali

Covid-19: U Bufaransa bwapfushije abantu 110 mu masaha 24 gusa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/05/2020 12:09
0


Kuri uyu wa gatatu, umubare w’abahitanwa n’icyorezo cya coronavirus mu Bufaransa wazamutse ugera ku 2



Minisiteri y’ubuzima mu Bufaransa yatangaje ko hapfuye abantu 110 bashya mu bitaro no mu bigo byita ku bageze mu za bukuru, nyuma y'umunsi umwe bavuguruye umubare w'abapfuye bose bakamanuka kubera ihinduka ryatangajwe n'ibigo nderabuzima byo mu karere.

Ku munsi w’ejo umubare w’abanduye  bemejwe wiyongereyeho 418 ugera kuri 143.845,

Minisiteri yavuze ko kuwa kabiri w’iki cyumweru umubare w'abantu bari mu bitaro wagabanutse ugera ku 17.941 uvuye kuri 18.468 naho umubare w'abantu bari mu bigo nderabuzima wagabanutse ugera ku 1.794 uvuye kuri 1.894.

Iyi mibare yombi ni ibipimo ngenderwaho byerekana ko iki gihugu kirimo kugerageza guhangana n’iki cyorezo

Mu kiganiro n'ikinyamakuru Le Parisien, Geneviève Chêne, umuyobozi w’ikigo cy’ubuzima Santé publique France (SPF), yavuze ko nta kimenyetso cyerekana ko iki cyorezo kirimo kwiyongera bikabije nubwo hri abakiri kwandura bacye Ati: "Tugomba gutegereza kugeza mu mpera z'icyumweru gitaha kugira ngo tumenye niba iki cyorezo cyongeye kwiyongera",

Src: Reuters

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND