RFL
Kigali

Serge Aurier wa Tottenham ari mu mazi abira nyuma yo kwica nkana gahunda ya Guma mu rugo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2020 22:18
0


Myugariro ukomoka muri Cote d’Ivoire ukina anyuze ku ruhande rw’iburyo muri Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire, ari gukorwaho iperereza n’ikipe akinira akaba ashinjwa kwica gahunda ya guma mu rugo, nyuma yo gushyira amafoto k rukuta rwe rwa Instagram afite inyogosho nshya ari kumwe n’umwogoshi.



Uyu musore w’imyaka 27, ukina neza mu bwugarizi bwa Tottenham,  mu ijoro ro kuri uyu wa kabiri yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram none yatangiye gukurikiranwa n’ikipe ye.

Aurier yashyize hanze ifoto yerekana inyogosho ye shya maze asangiza [Tag] umwogoshi Baber Justin Carr muri iyo post.

Aurier yanditse ati:“ Yes Sir @justscuts #CoiffeurEstBorn??” ushyize mu Kinyarwanda ubutumwa bwa Aurier buragira buti ‘’ Yego nyakubahwa, inyogosho gusa, inyogosho ni nziza”.

Tottenham yahise itangira iperereza kuri uyu mukinnyi kugira ngo bamenye niba atongeye kugwa mu ikosa ryo kurenga ku mabwiriza ya guma mu rugo. Ifoto ya mbere y’uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yagaragaye ibiganza bye byegeranye, indi igaragara atunze urutoki kuri kamera ,mu gihe ifoto ya gatatu yagaragaye yerekana ku mutwe.

Mu butumwa ikipe ya Tottenham Hotspurs Aurier akinira yashyize hanze bugira buti ‘’ Turi gukora iperereza kuri ibi byabaye kandi turabikemura mu buryo bunoze’’.

Iyi ni inshuro ya gatatu uyu mukinnyi arenga ku mabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ni nyuma yuko yaherukaga kugaragara yiruka hanze y’urugo rwe ari kumwe n’inshuti ze.Yigeze no kugaragara ari kumwe na Moussa Sissoko bakinana kandi byari bibujijwe guhura kw’abantu.

Aurier usanzwe ukemangwa ku myitwarire ye hanze y’ikibuga, mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2019, yatawe muri yombi mbere y’umukino bahuye na Manchester United,ashinjwa gukubita umugore we witwa Hencha Voigt mu masaha y’igicuku.

Aurier ashobora kudatangirana imyitozo na bagenzi be ubwo izaba isubukuwe, kuko ashobora kubanza gushyirwa mu kato akabanza gusuzumwa by’umwihariko icyorezo cya Coronavirus. 


Serge Aurier yishe amategeko a guma mu rugo aja kwiyogoshesha


Aurier ni umukinnyi ngenderwaho mu bwugarizi bwa Tottenham





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND