RFL
Kigali

“Bertrand ni umukinnyi wihariye uri mu cyiciro kimwe na Jimmy Gatete, Kalulika cyangwa Mémé Tchité” – KNC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2020 13:00
0


Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze imyato rutahizamu mushya aheruka gusinyisha amukuye muri Mukura Victory Sports, Iradukunda Jean Bertrand, aho yamushimagije akamugereranya n’abakinnyi bakomeye banyuze muri shampiyona y’u Rwanda barimo Jimmy Gatete, Kalulika Dieudonné ndetse na Mémé Tchité.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2020 ni bwo amafoto yacicikanye hirya no hino uyu Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) asinyisha Iradukunda Bertrand ndetse anafite umwambaro w’iyi kipe.

Nyuma yo gusinyisha Bertrand, KNC yavuze ko uyu ari umukinnyi w’igitangaza Gasogi United yungutse ndetse ngo kuri we amugereranya na Jimmy Gatete, Kalulika Dieudonné, Mémé Tchité cyangwa Tambwe Diouf.

Yagize ati “Guhitamo Bertand bifite impamvu. Ni umwe mu bakinnyi bifujwe n’umutoza mu kubaka ubusatirizi ari nacyo kibazo twari dufite gikomeye. Niwe wa mbere mu banyarwanda mu bamaze gutsinda ibitego byinshi kuko yari amaze gutsinda 12 kandi niyo Shampiyona isozwa yari kubirenzaho.

Ni umukinnyi uwo ariwe wese yakwifuza kuba yagura...uwifuza kubaka ubusatirizi bukomeye kandi ni umukinnyi ukiri muto.... umukinnyi ufite ubwenge, imbaraga,ushobora kugutsinda aho ariho hose ni Bertarand mu bakinnyi b’abanyarwanda bahari. Kandi urareba ugasanga ari umukinnyi ukora kandi ufite ikinyabupfura...Bertrand tukaba twamugereranya n’abakinnyi nka ba Jimmy Gatete, Tambwe Diouf, Karurika Dieudonne , cyangwa Meme Tchite, ni umukinnyi mwiza cyane".

Iradukunda Bertrand yabaye umukinnyi wa mbere mushya wasinyishijwe na Gasogi United ndetse iyi kipe yakinnye icyiciro cya mbere ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, ni yo ya mbere yasinyishije umukinnyi mu buryo bweruye, aho ayandi abikora mu ibanga bitewe n’uko hataratangazwa ko shampiyona yashyizweho akadomo.

Gasogi United iheruka kandi kongerera amasezerano abarimo Kwizera Aimable ukina mu mutima w’ubwugarizi na Herron Berrian ukina hagati. Iradukunda Bertrand yanyuze mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo APR FC, Bugesera FC ndetse na Mukura Victory Sports yari amazemo imyaka ibiri.


Bertrand Iradukunda yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Gasogi United

KNC yemeza ko ubuhanga bwa Bertrand nta tandukaniro rihari n'ubwa Gatete Jimmy


Bertrand yari amaze imyaka ibiri muri Mukura Victory Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND