RFL
Kigali

Rugirayabo Hassan wakinaga mu bwugarizi bwa Mukura VS yerekeje muri AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2020 13:01
0


Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo wakiniraga ikipe ya Mukura Victory Sports, Rugirayabo Hassan, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, aba umukinnyi wa kabiri usohotse muri iyi kipemuri iki cyumweru nyuma ya rutahizamu Bertrand Iradukunda.



Mukura VS imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro aho abakinnyi bamaze amezi arindwi nta mushahara babona, bivugwa ko abakinnyi benshi bari bayifatiye runini bari kwifuza kuyisohokamo bakerekeza mu yandi makipe.

Myugariro Rugirayabo Hassan ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ni umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yari ifite, nawe yahisemo kuva muri iyi kipe yerekeza mu ikipe ya AS Kigali, aho bivugwa uyu mukinnyi wanifuzwaga na Rayon Sports yatanzweho Miliyoni 6 Frws.

Hassan akurikiye rutahizamu Iradukunda Bertrand Ku munsi w’ejo yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa  Gasogi United, nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri azayikinira, nawe akaba yari umwe mu bakinnyi iyi kipe yagenderagaho mu myaka ibiri ishize.

Usibye Iradukunda Bertrand na Rugirayabo Hassan, iyi kipe ifite abandi bakinnyi barangiza amasezerano bashobora kuva muri iyi kipe umunota uwo ari wo wose barimo Duhayindavyi Gael, Mutijima Janvier, Ndizeye Innocent na Munezero Dieudonne.

Abanyamahanga bakina muri iyi kipe nabo ngo nta gahunda yo kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino bafite, dore ko bashobora kwerekeza mu yandi makipe.

Aba bakinnyi bari kuyisohokamo nibo bayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cyayihaye uburenganzira bwo gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup mu mwaka ushize, nyuma y‘imyaka itaroi mike yari ishize, yari amateka yongeye kwandikwa. 


Rugirayabo Hassan yamaze gusinyira AS Kigali amasezerano y'imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND