Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo wakiniraga ikipe ya Mukura Victory Sports, Rugirayabo Hassan, yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri, aba umukinnyi wa kabiri usohotse muri iyi kipemuri iki cyumweru nyuma ya rutahizamu Bertrand Iradukunda.
Mukura
VS imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’amikoro aho abakinnyi bamaze amezi arindwi
nta mushahara babona, bivugwa ko abakinnyi benshi bari bayifatiye runini bari
kwifuza kuyisohokamo bakerekeza mu yandi makipe.
Myugariro
Rugirayabo Hassan ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, ni umwe mu bakinnyi beza
iyi kipe yari ifite, nawe yahisemo kuva muri iyi kipe yerekeza mu ikipe ya AS
Kigali, aho bivugwa uyu mukinnyi wanifuzwaga na Rayon Sports yatanzweho
Miliyoni 6 Frws.
Hassan
akurikiye rutahizamu Iradukunda Bertrand Ku munsi w’ejo yerekanwe nk’umukinnyi
mushya wa Gasogi United, nyuma yo
gusinya amasezerano y’imyaka ibiri azayikinira, nawe akaba yari umwe mu
bakinnyi iyi kipe yagenderagaho mu myaka ibiri ishize.
Usibye
Iradukunda Bertrand na Rugirayabo Hassan, iyi kipe ifite abandi bakinnyi
barangiza amasezerano bashobora kuva muri iyi kipe umunota uwo ari wo wose
barimo Duhayindavyi Gael, Mutijima Janvier, Ndizeye Innocent na Munezero
Dieudonne.
Abanyamahanga
bakina muri iyi kipe nabo ngo nta gahunda yo kuzayikinira mu mwaka utaha
w’imikino bafite, dore ko bashobora kwerekeza mu yandi makipe.
Aba
bakinnyi bari kuyisohokamo nibo bayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro
cyayihaye uburenganzira bwo gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations
Cup mu mwaka ushize, nyuma y‘imyaka itaroi mike yari ishize, yari amateka
yongeye kwandikwa.
TANGA IGITECYEREZO