Airtel Rwanda
Kigali

Premier League: Ku ikubitiro Abakinnyi batadatu basanganwe Coronavirus mu bipimo by’ibanze byafaswe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2020 12:31
0

Muri gahunda yo gusubukura shampiyona y’u Bwongereza, Premier Leage, hafashwe ingamba zo kubanza gupima abakinnyi b’amakipe yose kenshi gashoboka, abashinzwe gutegura iyi Shampiyona bemeje ko hari abantu batandatu bo mu makipe atatu byagaragaye ko banduye COVID-19 mu cyiciro cya mbere cy’ibipimo byafashwe.



Mu cyumweru gishize hafashwe ibipimo 748 hagati y’abakinnyi n’abandi bo mu ikipe, mu makipe yose akina Premier League.

Abashinzwe gutegura  iyi shampiyona batangaje ko abasanganwe iki cyorezo bazashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi ndetse ntibemerewe kugera ku kibuga cy’imyitozo.

Amakuru ku makipe n’abantu banduyeagizwe ibanga,  ntibigeze batangazwa ku bw’umutekano wabo. Byitezwe ko icyiciro cya kabiri cyo gufata ibipimo kizakorwa muri iki cyumweru.

Premier League yagize iti “Uyu munsi turemeza ko ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi no ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi, abakinnyi 748 n’abandi bo mu ikipe bapimwe COVID-19”.

“Muri abo, batandatu byagaragaye ko banduye, ni abo mu makipe atatu. Abakinnyi cyangwa umuntu wo mu ikipe wanduye azishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi”.

Guhera kuri uyu wa Kabiri, amakipe yemerewe gusubukura imyitozo, abakinnyi bakorera mu matsinda mato agizwe n’abantu bane cyangwa batanu, ariko bategerana kuko batemerewe gkoranao.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo abakinnyi bashobora gukora imyitozo begeranye mu gihe tariki ya 12 Kamena Premier League ishobora gusubukurwa hakinwa imikino yari isigaye.

Aho biteganyijwe ko amakipe yose azacumbikirwa mu mahoteli, hakanatoranywa ibibuga imikino izajya ikinirwaho mu muhezo. 


Ku ikubitiro abakinnyi 6 basanganwe COVID-19 mu bipimo by'ibanze byafashwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND