Kuri uyu wa Gatatu, Ubuhinde na Bangaladeshi byimuye abantu babarirwa muri za miliyoni kubera inkubi y’umuyaga ukaze cyane yabaye, ibintu byaherukaga kuba mu myaka 20 ishize,
Iyi nkubi y'umuyaga yaje ibi bihugu byombi bikiri guhangana na coronavirus yatumye hangirika ibintu byinshi birimo amazu imirima, imihanda ya za gari ya
moshi, amashanyarazi n’ibindi.
Abayobozi bavuga ko bagowe cyane no kurokora ubuzima bw’abantu
babimura ariko banakomeza gushyira ingufu mu gukumira icyorezo cya coronavirus
bashyira mu bikorwa intera ndende hagati y’abantu ngo batanduzanya.
Ibintu ntabwo byoroshye kuko ibihumbi n’ibihumbi by’abantu
bari mu bagerageza gutaha bava mu mijyi minini nyuma y’ifungwa ry’igihugu cyose,
byari biteganijwe ko hafi y’inyanja ya Bengal, inkubi y'umuyaga ikomeye Amphan
yari iteganijwe kwibasira inkombe z’iburasirazuba bw’Ubuhinde ndetse n’amajyepfo
ya Bangladesh ndetse n’umuyaga ukomeye ugenda ibirometero 185 mu isaha.
Abayobozi bayoboye za gari ya moshi zitwara ibihumbi
n’ibihumbi by’abantu bimukira mu ntara z’iburasirazuba bava mu murwa mukuru wa
New Delhi kure y’inzira y’umuyaga aho bari barabuze akazi kubera gufunga bitewe
na coronavirus.
Ushinzwe imicungire y’ibiza SG Rai yatangarije ibiro
ntaramakuru Reuters ati: "Dufite amasaha agera kuri atandatu kugira ngo
twimure abantu mu ngo zabo kandi tugomba no kubahiriza amahame yo ushyira
intera ndende hagati y’umuntu n’undi kubera coronavirus.
Minisitiri w’intara y’u Burengerazuba, Mamata Banerjee,
yatangaje ko abantu bagera ku 300.000 bimuriwe mu buhungiro bw’umuyaga. Umurwa
mukuru wa leta ya Kolkata uri hafi yinzira y’umuyaga kandi avuga ko hari impungenge z’abantu batuye mu mazu
agera ku 1.500, yangiritse.
Src: reuters
TANGA IGITECYEREZO