RFL
Kigali

Callum Hudson Odoi wa Chelsea ushinjwa ubusambanyi no gukubita ari mu mazi abira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2020 21:59
0


Ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, nibwo rutahizamu w’ikipe ya Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Callum Hudson-Odoi yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu no gukubita umukobwa w’umunyamideli bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.



Nyuma yo gutabaza inzego z’umutekano, Odoi yahise afatwa ajyanwa muri gereza mu gihe uyu munyamideli wamushinje ibi byaha yahise ajyanwa mu bitaro ngo asuzumwe anitabweho n’abaganga kuko yari yakubiswe bikomeye cyane.

Hudson-Odoi kuri ubu ufite imyaka 19, yafashwe ku cyumweru mu rukerera, agezwa kuri gereza n’igipolisi cy’u Bwongereza aho yakekwagaho ibyaha byo gufata ku ngufu no gukubita,  Kuri ubu uyu mukinnyi yarekuwe ariko asabwa kujya yitaba urukiko.

Ku itariki 13 Werurwe 2020, Callum Hodson-Odoi yatambukije amashusho ku mbuga nkoranyambaga ze akubiyemo ubutumwa bubwira abakunzi be ko yakize icyorezo COVID 19 nyuma yuko yari yapimwe bagasanga yaranduye kandi na bwo yari yarenze ku mategeko ya guma mu rugo.

Inshuti ye magara banakinana muri Chelsea, Tamy Abraham yatangaje ko mugenzi we yaherukaga guhura n’umukobwa w’Umunyamideli ndetse yanatangaje ko basomanye.

Callum Hudson-Odoi ntiyemera ibi byaha ashinjwa akavuga ko uyu munyamideli ari gushaka kumwubikaho urusyo kuko we yumva arengana.

Kugeza ubu nta cyo Chelsea yari yatangaza kuri ibi byaha umukinnyi wayo akekwaho gusa umunyamategeko wa Callum Hodson-Odoi we yatangaje ko umukiriya we arengana anahamya ko nta kosa yakoze.

Hudson Odoi ashobora guhagarikwa mu ikipe y’igihugu na Chelsea ikamufatira ibihano kubera imyitwarire idahwitse.

Hudson-Odoi ntazemererwa gutangirana n’abandi imyitozo bitewe n’ibi bibazo byo hanze y’ikibuga ndetse akazabanza gushyirwa mu kato apimwe ku gira ngo ataba yaranduye icyorezo COVID 19 nyuma yo guhura n’abantu bo hanze.


Hudson Odoi ashobora gufatirwa ibihano n'ikipe ya Chelsea ndetse no mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND