RFL
Kigali

Rass King wifuza kugeza injyana ya Kinyatrap ku rwego rushimishije agiye kumurika Album ye ya mbere yise “Kinyafrica Trap”

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/05/2020 21:58
0


Umuhanzi uri mu bahanzi bari kuzamuka neza mu njyana ya Kinyatrap, Rass King agiye ku murika Album ye ya mbere yise "Kinyafrica Trap" ikubiyemo indirimbo 10 , mu gihe amaze gusohora indirimbo zigera kuri 25.



Uyu muhanzi uvuga ko injyana ya Kinyatrap imuri mu maraso, amazina ye nyakuri yitwa Ndacyayisenga Joel agakoresha akazina ka Rass King muri muzika. Aganira na Inyarwanda.com, yavuze ko yatangiye muzika mu mwaka wa 2013 aho yigaga mu Rwunge rw’Amashuri rw’Indatwa n’Inkesha.

Yatangiye akunda umuziki w’abandi ari nako yasubiragamo indirimbo z’abahanzi nka Birdman ndetse na Meek Mill bazwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yakozemo indirimbo ye ya mbere yitwa 'Ibyo Ubona' iyo yita iy’amateka kuri we.


Rass King, yaje kugana itsinda rya Green Ferry Music rimukorera indirimbo zigera kuri eshatu harimo; Isi yanjye, Bwiza Bwanjye ndetse na Korera imbere. Yakomereje mu nzu itunganya umuziki yitwa Coffee sound music ari naho yakoreye indirimbo zigera kuri eshatu ziri kuri album ye yise Kinyafrica trap album ubu akaba abarizwa munzu yumuzika yitwa “Genesis music”.

Rass King yakomeje ahamiriza itangazamakuru ko impamvu yahisemo Injyana ya Kinytrap byatewe n'uko abafatwa nk’abami bayo mu Rwanda bakoranye igihe kirekire mbere y'uko injyana ikura bityo ngo akaba yumva azi neza uko ikorwa cyane ko we mu busanzwe yarapaga ku muvuduko mwinshi mbere y'uko atangira gukora trap.


Rass King akomeza avuga ko afite ibyiyumviro ko umunsi umwe nawe azandikwa mu bitabo by'abamenyekanishije injyana ya Kinyatrap, ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu Rass King ari gukora umuziki nk’ubucuruzi cyane ko album ye agiye gushyira hanze yamaze gusinyana amasezerano na Kompanyi icuruza umuziki.

Album ya Rass King agiye kumurika igizwe n’indirimbo 10 ari zo ;Ku ivuko, Bikore, Nyogokuru,Nyirabayazana,Umugabo,You,Love Story,Ubwenge, Ntakeza n'Isiri.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA RASS KING YISE-BIKORE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND