RFL
Kigali

Flavio Againo yasohoye indirimbo agereranya uwakunzwe n’indangamuntu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2020 17:08
0


Umuhanzi Cyubahiro Arnlod uzwi nka Flavio Againo yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Indangamuntu’, avuga ko afite intego yo gukora umuziki akagera ku rwego mpuzamahanga.



Flavio yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2015, ubu agejeje indirimbo umunani zirimo izo yakoreye amashusho n’izasohotse mu buryo bw’amajwi gusa. Azwi mu ndirimbo nka ‘Only one’, ‘I don’t care’, ‘Ntawaguhiga’, ‘More feelings’ n’izindi.

Yabwiye INYARWANDA ko indirimbo ze yandika aziha umwihariko mu bijyanye n’amagambo yihariye akoresha kugira ngo abone uko atanga ubutumwa bwe. Yavuze ko yahisemo gukoresha ijambo ‘Indangamuntu’ mu rwego rwo kumvikanisha urukundo hagati y’umusore n’umukobwa.

Ati “Impamvu nanditse iyi ndirimbo n’uko nziko indangamuntu ni icyangombwa cy’agaciro kuri buri muntu wese uyemerewe ndetse kikaba ari icyangombwa wabura ugahangayika.”

Yakomeje ati “Ukabura amahoro bitewe n’uko wayibuze kandi ubonye indangamuntu yawe aba abonye wowe. N'iyo mpamvu uwo mba ndirimba muri iyi ndirimbo namugereranyije n’indangamuntu.”

Flavio avuga ko mu myaka itanu amaze mu muziki yagiye ahura n’urucantege ariko ko yashikamye muri uru rugendo. Yavuze ko ibi byose byamusabye kwitwararika “Kuko habamo byinshi uhura nabyo bikagusaba kuba umuntu ugendera ku ndangagaciro n’umuco”.

Flavio ni izina rituruka muri Brazil risobanura ibyiringiro naho ‘Againo’ bisobanura ‘nanone’, mu Kinyarwanda ariko bikaryoha wongeyeho ‘o’ inyuma ya ‘Again’. Afite imyaka 24 y’amavuko. Yasoje amasomo muri Kaminuza ya Mount Kenya mu ishami rya ‘Mass Media and Journalism’. 

Flavio yasohoye indirimbo nshya yise 'Indangamuntu', avuga ko amaze imyaka itanu akora umuziki nk'umuhanzi wigenga

Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zubakiye ku magambo y'ubuhanga

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INDANGAMUNTU" YA FLAVIO AGAINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND