RFL
Kigali

China: Umwana wabuze afite imyaka 2 yongeye guhura n’umuryango we afite imyaka 34

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:19/05/2020 13:30
0


Umuryango ubarizwa mu Bushinwa wari waratwawe umwana wabo mu mwaka wa 1988, waje kongera kubonana n’umuhungu wabo nyuma y’imyaka 32 yose.



Umuryango wari warabuze umwana wabo w’umuhungu ashimuswe ni uwa Mao Zhenjing na Li Jingzhi. Uyu mwana wabo yatwawe mu mwaka wa 1988.

Mao Yin ari we mwana wari waratwawe, yatwawe afite imyaka ibiri gusa, ubwo yari kumwe na se agiye kumugurira amazi yo kunywa amuvanye ku ishuri ry’inshuke.

Nyuma y’uko uyu muryango ubuze umwana wabo, wakoze ibishoboka ngo ashakishwe, ndetse nyina agenda atanga impapuro zo kurangisha zigera ku bihumbi 100.

Mao yavutse ku wa 23 Gashyantare, umwaka wa 1986. Nyuma y’ imyaka ibiri yonyine Mao yibarutswe, yahise yibwa. 

Hari ku wa 17 Ukwakira, mu 1988, ubwo se wa Mao, Mao Zhenjing yari amuvanye ku ishuri ry’ inshuke amutahaye. Aha ni mu mujyi wa Xian, ho mu ntara ya Shaanxi.

Mu nzira bataha, Mao yasabye se ko yamuha amazi yo kunywa, hanyuma se ahagarara mu marembo ya hoteli aho yari agiye gufata amazi yokumuha. Ubwo arimo ashaka amazi, ahandikiye asanga umwana we yatwawe.

Nyina—Li Jingzhi—yahisemo kureka akazi yakoraga kugira ngo ashakishe umuhungu we. Niko guhitamo kujya atanga impapuro zirangisha zigera ku bihumbi 100, zatanzwe mu ntara zirenga 10, gusa byose ntibyagira icyo bitanga.

Madamu Li yakomeje kugerageza, ndetse akajya anajya mu biganiro bya za tereviziyo zitandukanye asaba ko hari uwamufasha kubona umwana we.

Mu mwaka wa 2007, Li yaje kwifatanya n’ itsinda ryitwa “Baby Come Back Home”, ubwo we yari umukorera bushake wifuzaga gufasha indi miryango yabuze abana bayo kubabona.

Nk’ uko bitangazwa n’ igitangazamakuru cya Leta, madamu Li yafashije imiryango 29 kuba yakongera kubonana n’ abana bayo, gusa we yari atarabona uwe. Ibyo ntibyamuciye integer, kuko yakomeje gukorana n’ iryo tsinda.

Mata, uyu mwaka, police yo muri iki gihugu yaje kwakira Amakuru y’ uko hari hari umugabo wari mu ntara ya Sichuan mu Majyepfo y’ u Bushinwa mu ntera y’ibirometero 1,000 uvuye aho Mao yavanywe.

Ayo makuru kandi yanavugaga ko uwo mugabo yaba yarashimuse umwana akiri muto mu myaka yahise.

Police yaje gukurikirana, ndetse ikora n’ ibizami bya DNA basanga koko ni umwana wa Mao Zhenjing na Li Jingzhi.

Mao yari yarahawe andi mazina ya Gu Ninhning, dore ko yari yarahawe Umuryango utari ufite umwana ku mafaranga 6,000 y’ ama-Yuan (840$).

Mao w’ imyaka 34, yakoraga ibyo gutaka ingo z’ abantu nk’ akazi.

Iyi nkuru nziza yagejejwe kuri Li ku munsi wahariwe ababyeyi mu Bushinwa, ku wa 10 Gicurasi, uyu mwaka. Li, yatangaje ko iyi ariyo mbano ihambaye yaba yarigeze guhabwa.

Mao, avuga ko n’ ubwo atazi ibyo ahazaza hahishe, gusa ko agiye kumarana igihe cye n’ ababyeyi be.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND