RFL
Kigali

Kenny Sol yavuze uko yakiniye Kiyovu n’imvune aruhuwe na Bruce Melodie wamwinjije muri Label

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2020 13:19
0


Niba warakunze indirimbo z’itsinda Yemba Voice ryasenyutse, uzi ijwi ry’umusore Rusanganwa Norbet [Kenny Sol] wasinye amasezerano y’imikoranire na Label Igitangaza y’umuhanzi Bruce Melodie.



Muri batatu bari bagize Yemba Voice barimo Bill Ruzima na Mozzey, Kenny Sol ari imbere kuko yabashije gukomeza urugendo rw’umuziki asohora indirimbo ubutitsa. 

Mu gihe cy’umwaka umwe asohoye indirimbo nka ‘AgaCouple’, ‘Njye nawe’, ‘My Love’ ndetse na ‘You&I’ yasohoye ku munsi yinjiriyeho muri Label.

Mu minsi ishize nibwo Bruce Melodie, yatangaje ko yasinyishije Kenny Sol na Juno Kizigenza muri Label yise Igitangaza. Yavuze ko ari mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe ubwo yatangiraga urugendo rw’umuziki.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Kenny Sol yavuze ko indirimbo zose yakoze avuye muri Yemba Voice, yazifashijwe na Producer Kenny ufite Record Label yitwa Groove Sound wagiye azimukorera ku buntu.

Ati “Yaramfashije cyane ku bijyanye na Audio nta kiguzi ansaba. Namwita umuvandimwe, kuko ni we wamfashije ntangira urugendo rwanjye rw’umuziki ntari mu itsinda.”

Kenny avuga ko gukora amashusho y’indirimbo yafashwaga n’inshuti ndetse n’umuvandimwe we Hussein Manasri ubarizwa muri Australia wagiye amutera inkunga mu bihe bitandukanye.

Avuga ko nk’umuhanzi ukizamuka atorohewe no gukora amashuho ari ku rwego rwiza nk’uko yabyifuza ndetse no kumenyakanisha indirimbo ze n’ibindi byinshi umuhanzi akenera mu rugendo rwe.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NJYE NAWE' YA KENNY SOL

">

Yavuze ko gusinya muri Label ya Bruce Melodie ari andi maboko yungutse agiye kubakiraho. Ati “Urumva rero kuba umuntu yabona ‘Management’ hari byinshi biba bigiye kujya bigenda neza. Kuko aba ari imbaraga zirenze iz’umuntu umwe’.

Akomeza ati “Icyibanze mu mikorere mishya, n’uko hagiye guhuzwa ibitekerezo ndetse n’imbaraga kugira ngo nibura bya bintu nakoraga bive ku rwego rumwe bigere kurundi.”

Avuga ko ubu agiye kujya asangira ibitekerezo n’ikipe mu bijyanye no kumenyekanisha ibihangano bye, ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ze ziri ku rwego rwiza, gukorana indirimbo n’abandi bahanzi n’ibindi.

Kenny Sol ariko avuga ko kwinjira mu muziki atari ibintu yari yaratekerejeho kuko yabanje guconga ruhago kandi yumvaga ko arizo nzozi ze.

Yavuze ko mu 2015 yakinnye mu ikipe y’abana ya Esperance ndetse no muri Kiyovu FC yakiniye mu 2016. Icyo gihe yakinaga kuri 11 mu kibuga yahuriyemo n’abarimo Lague wa APR FC, Savio n’abandi benshi. 

Avuga ko akina muri aya makipe byari ibihe byiza kandi ko hari benshi bababajwe no kuba yarabiretse. 

Yavuze ko yaretse gukina umupira bitewe n’uko yagiye kwiga mu mashuri aba mu kigo bituma asubira inyuma. Icyo gihe kandi ngo yari yaratangiye kuririmba mu ‘bisope’ ari gukirigita ifaranga.

Ati “Nagiye kwiga ngaruka narasubiye inyuma cyane kuko nta myitozo nari mfite. Bikubitana n’uko nari naratangiye gukora igisope [Yinjijwemo na Eric Miyamoto] kandi mbonamo udufaranga, niko gukirikira ahari inyungu iza vuba nk’uko ubizi mu mupira w’amaguru biratinda.”

Kenny Sol ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, avuka mu muryango w’abana batatu, ni ubuheta. Yize amashuri abanza ahitwa Kagasunzu, ayisumbuye yize muri Ecose Musambira.

Kenny Sol yatangaje ko yakiniye Kiyovu na Esperance FC, urukundo rw'umuziki ruganza muri we kugeza n'ubu

Kenny yavuze ko Label Igitangaza ya Bruce Melodie ayitezeho kumufasha kumenyekanisha ibihangano bye n'ibindi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'YOU&I' YA KENNY SOL








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND