RFL
Kigali

Dore imyitwarire 10 izakubwira niba uri umuhanga cyane

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:19/05/2020 13:14
0


Abantu b’abanyabwenge igihe cyose bahora bakeye, bafite intego kandi ubona ko bakoresha ubwenge bwabo mu guhanga udushya no kubasha gukemura ibibazo bitandukanye.



Hari rero ibibazo abantu b'abahanga bakunze kugira ugasanga banabihuriyeho mu buzima ari nabyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru. Nusanga nawe bikubaho umenye ko uri umunyabwenge cyane kabone n’ubwo waba utabizi.

1. Abanyabwenge bagorwa no kwisanga mu bandi

Kubera ubwenge bwinshi baba bafite, iyo ageze muri rubanda atamenyereye biramugora kubona uburyo yitwara ngo yisange muri bo. Akenshi usanga ari mu bwigunge agakunda kuba wenyine kenshi kuko biba byamugoye kwihuza n’abandi.

2. Ahora ku gitutu cyo kugera ku ntsinzi

Abanyabwenge bahorana impamyi yo gutsinda buri kimwe bagerageje cyose mu buzima. Usanga kandi n’abantu bahora babitezeho byinshi, ibituma yumva asebye kandi acitse intege igihe hari ibyo atabashije kugeraho kandi yari yabyiyemeje.

3. Abanyabwenge birabagora kugira inshuti

Abanyabwenge bahora bumva ko kubona inshuti nziza bigoye kuko aba yumva ko ashaka inshuti y’umuhanga kandi y’inyangamugayo nka bo. Ibi rero bituma abenshi babaho nta nshuti kuko aba yumva bimugoye kuganira n’umuntu batagerageza kumva ibintu ku rwego rumwe.

4. Bakunda kugira ikibazo cyo gutekereza ku bintu cyane

Abantu bazi ubwenge cyane bakunda gusesengura ibintu cyane akaba yanatekereza birenze ibikenewe. Baba bumva ko gukora ikosa ari icyasha gikomeye bigatuma atinda ku byo atekereza cyane kugira ngo bigende neza.

5. Bakunze kwihunza gusabana na sosiyete

Ubusanzwe uzasanga nta bintu byo kubana na sosiyete cyane afite kuko ahora atumbereye intego ze bigatuma ahora yiga, asoma, anagerageza kuvumbura ibishya. Ibi bituma atabasha kuryoherwa n’ubundi buzima busanzwe ngo nawe abashe gusabana.

6. Barambirwa vuba

Igihe hari ibyo yitabiriye bikamara umwanya munini, usanga we arambiwe kare kuko aba ari kubara umwanya n’ibindi bikorwa yakabaye akora akumva ntibihura.

7. Birabagora kujya mu rukundo

Impamvu kujya mu rukundo bitaborohera, ni uko umunyabwenge adakururwa cyane n’isura nziza cyangwa imiterere ahubwo akururwa n’ubuhanga bw’undi muntu. Ibi rero bituma atoroherwa no kubona uwo akunda kuko aba ashaka uwo bari ku rwego rumwe. Aba agomba kubanza kureba niba uwo bagiye gukundana ari umuhanga ugereranije n'uko yiyumva.

8. Abahanga bahorana ubwigunge

Igihe cyose aba yumva ko ari wenyine kabone n’iyo yaba ari mu itsinda ry’abandi bantu. Ahorana impungenge ko ntawe bari guhuza uburyo bwo kumva ibintu.

9. Bahora bumva ko ari ba ntamakemwa

10. Birabagora kwisobanura

Ibi biterwa n’uko bakunda gutekereza cyane bakavuga make. Kubera ubwenge bwabo bisanga bavuze make byaba ngombwa wowe ukaba wakumva adahagije, nyamara we aba yumva ntako atagize.

Src: opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND