RFL
Kigali

Coronavirus: Ikibuga cyiswe 'Mpuzamahanga’ cy'i Rubavu gikomeje kuberamo imikino kandi bitemewe! Akarere kabivugaho iki?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/05/2020 17:08
0


Ikibuga cy’umupira w’amaguru cyitwa ‘Mpuzamahanga’ giherereye mu karere ka Rubavu gikomeje kuberamo imikino ihuza urubyiruko n’abaturiye utugari nka Byahi, Buhaza na Rukoko, mu buryo butemewe kuko ibikorwa by'imikino mu Rwanda byahagaritswe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2020, ni bwo umunyamakuru wa INYARWANDA yageze mu Murenge wa Rubavu, mu kagari ka Gikombe, mu mudugudu wa Rebero ho mu karere ka Rubavu, ahasanzwe hari ikibuga cyiswe ‘mpuzamahanga’. 

Mu kuhagera yasanganijwe amajwi y’abaturage bavuga ko barambiwe imikino ikomeje kubera kuri iki kibuga igahuza urubyiruko cyane cyane, igahuruza n’imbaga y’abafana. Umwe mu baturage twaganiriye utarifuje gufatwa amajwi n’amazina, yavuze ko icyorezo cya Coronavirus kitaziye bamwe ngo abandi kibasige ku buryo ahandi bahagarika imikino ahandi bakina.

Uyu muturage n’agahinda kenshi yavuze ko bibaye ubugira kenshi abona imbaga y’abantu baza kuri icyo kibuga bagakina bakarinda bataha ntawe ubavugishije ngo ababuze, ibyo yemeza ko bishobora kuzaba intandaro yo gukwirakwiza Coronavirus mu gihe bitahagarikwa.

Abakinira muri iki kibuga bababuza uyu munsi ariko ejo bakagaruka

Ku ruhande rw’umuyobozi w’Umudugudu wa Rebero iki kibuga giherereyemo, Hategekimana Anastasie arasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, kubaha izindi mbaraga zibafasha kurwanya iki kibazo cy’abaturage baza gukinira ku kibuga kiri mu mudugudu we.

Yavuze ko gukora ibintu bihuza imbaga y’abantu benshi bitemewe, bityo asaba ko bishobotse iki kibuga cyafungwa ariko abantu bakareka kwitwara uko babonye nk'abatazi ikibazo u Rwanda n’isi bihanganye nacyo. Yagize ati ”Tumaze iminsi turi kwiruka ku baturage bakinira hano, ariko byaranze. Twababwiye ko gukinira hamwe bitemewe banga kutwumva".

Yakomeje ati "Twagerageje guhamagara ababishinzwe ngo badufashe turababura n'iyo baje baradufasha bakababuza ejo bakagaruka, kuko urabona nk’ubu ntabahari kandi uri kubona ko abantu ni benshi kandi bari gukina nk'aho ntacyabaye. Birakomeye ariko turakomeza guhamagara hafatwe ingamba hashyirweho umutekano uhoraho;

Mbese bagifunge kugeza igihe iki cyorezo kizashirira, ibikorwa bihuza imbaga byongeye kwemerwa. Nta muturage wo mu mudugudu wa Rebero uza gukinira aha muri iki kibuga, abahakinira baturuka mu tugari tudukikije nabo babikwibwiriye, ubushize twarwanye nabo barataha ariko bagarutse. Ubuyobozi nibudufashe bafunge iki kibuga”.


Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Ishimwe Pacifique, kumurongo wa telefoni aganira na INYARWANDA, yemereye Hategekimana Anastasie umukuru w’umudugudu wa Rebero ko bagiye gushyiramo imbaraga haba mu kwigisha no gushyira umutekano kuri icyo kibuga gikomeje guhuza amakipe atandukanye n’imbaga y’abafana.

Yagize ati ”Mu by’ukuri natwe turabizi ko bitemewe kandi byaba binababaje ari uko bimeze. Turabikurikirana, dushyireho umutekano kandi turakomeza kwigisha abaturage bacu”.

Yasabye abayobozi b’inzego z'ibanze kujya batangira amakuru ku gihe by’umwihariko muri ibi bihe bikomereye isi n’u Rwanda muri rusange. Ikibuga cyiswe ‘Mpuzamahanga’ kiri mu karere ka Rubavu , Umurenge wa Rubavu, mu Mudugudu wa Rebero Akagari ka Gikombe.


Akarere ka Rubavu katangaje ko bibabaje kuba hari abantu bajya mu kibuga bagakina kandi bibujijwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND