RFL
Kigali

Ivan Kagame mu bantu 9 bagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB bashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2020 0:34
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 Inama y'Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize mu myanya abantu 9 barimo Ivan Kagame bagize Inama y'Ubutegetsi y'Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).



Nk'uko tubikesha Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri ryateweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, hashyizweho Abagize Inama y'Ubutegetsi (Board of Directors) y'Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB). Iyi Nama y'Ubutegetsi ya RDB yari isanzwe igizwe n'abantu 7, ariko kuri ubu ni 9. Abantu babiri mu bari bayisanzwemo, basimbujwe. 

Yakomeje kuyoborwa na Itzhak Fisher wari usanzwe ayiyobora, kuri iyi nshuro akaba yungirijwe na Evelyn Kamagaju wabaye Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta kuva mu 2004 kugeza mu 2011. Mu bandi bantu bagize iyi Nama y'Ubutegetsi, harimo Diane Karusisi wari uyisanzwemo, ubusanzwe akaba ari Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK).

Ivan Kagame ari mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB

Ivan Kagame imfura ya Perezida Paul Kagame, ni umwe mu bantu bashya bahawe inshingano zo kuba abagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi (Master in Business Administration, MBA), yakuye muri Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa 'University of Southern Calfornia'. 

Ivan Cyomoro Kagame ni rwiyemezamirimo ndetse akaba n'umushoramari mu bijyanye n'ingufu zidasaza {Renewable energy} n'ikoranabuhanga. Kuri ubu ari mu bantu 9 bagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB, ari bo aba bakurikira:

1. Itzhak Fisher: Perezida w'Inama y'Ubutegetsi

2. Evelyn Kamagaju: Visi Perezida w'Inama y'Ubutegetsi

3. Alice Nkulikiyinka: Ugize Inama y'Ubutegetsi

4. Diane Karusisi: Ugize Inama y'Ubutegetsi

5. Ivan Kagame: Ugize Inama y'Ubutegetsi

6. Eric Kacou: Ugize Inama y'Ubutegetsi

7. Solange Uwituze: Ugize Inama y'Ubutegetsi

8. Liban Soleman Abdi: Ugize Inama y'Ubutegetsi

9. Faith Keza: Ugize Inama y'Ubutegetsi

Itzhak Fisher yakomeje kuba Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya RDB


Ivan Kagame ni umwe mu bantu 9 bagize Inama y'Ubutegetsi ya RDB

Indi nkuru wasoma: Moto n’ingendo zihuza Intara bizakomorerwa tariki ya 01 Kamena 2020, insengero n'utubari birakomeza gufunga


Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND