RFL
Kigali

Ishusho ya Thomas Sankara yavuguruwe nyuma y’ubusabe bw’abaturage

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/05/2020 20:52
0


Iyo uvuze izina, Thomas Sankara abenshi bumva impirimbanyi yaharaniye ukwigira nyako kwa Afurika. Nyuma y'uko abantu binubiye ko ishusho ya mbere ya Thomas Sankara idasa n'iyi nawe neza neza byatumye hakorwa indi shusho yerekana neza Thomas Sankara.



Thomas Isidore Noël Sankara, Abanyafurika benshi bamuzi nk’umutegetsi waharaniye impinduramatwara igamije kwigira nyako kwa Afurika, yarabigerageje mu myaka ine gusa yamaze ku butegetsi bw’Igihugu cya Haute Volta yahinduriye izina akiri umuyobozi cyikaba Burkina Faso.

Imurikwa ry'iyi shusho ryakuriye abantu benshi

Nk’uko BBC ibitangaza, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'iki gihugu cya Burkina Faso, Alpha Barry yabwiye RFI ati: "Biragoye kuvuga ko ishusho ya mbere isa 100% na Thomas Sankara ariko icyo dufite ubu kiramwerekana, kandi ni cyo cya ngombwa".

Iyi shusho yakozwe n'umunyabugeni umwe - jean luc bambara

Avuga ko leta yashyigikiye cyane uyu mushinga kugira ngo ube urwibutso rukwiye iryo zina n’isura nyayo ya Thomas Sankara,Urebye neza iyi shusho y'ubugeni nshya ubona ko amaso n'ibindi bice bimwe byasubiwemo biranozwa.

Jean Luc Bambara, wakoze iyi shusho yayisubiyemo umwaka ushize nyuma y'uko inenzwe ko idasa na Sankara.Uyu munyabugeni avuga ko ubushize icyabaye ari uko umushongi wa 'bronze' bari bakoresheje washonze kubera ubushyuhe burenze 45C, bigatuma ibice bimwe by'iyi shusho bita umwimerere.

Biboneka ko bamwe bishimiye ishusho yamuritswe ejo

Thomas Sankara, wabaye icyitegererezo cya benshi mu myaka ya 1980 aracyakomeje gufatwa na benshi nka "Che Guevara wa Afurika". Yageze ku butegetsi mu 1983 azana impinduka zidasanzwe zigamije kurwanya ruswa no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Sankara afatwa na benshi nk'intwari yaharaniye iterambere n'agaciro bya afurika

Yahinduye izina ry'igihugu kitwaga Haute Volta akita Burkina Faso busobanuye "ubutaka b'inyangamugayo". Ishusho ye yamuritswe ejo ku cyumweru mu murwa mukuru Ouagadougou aho yiciwe afite imyaka 37 y’amavuko ,hari tariki 15/10/1987 n'itsinda ry'abasirikare mu gikorwa n'ubu kikirimo amayobera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND