RFL
Kigali

Young Grace umaze amezi 8 yibarutse imfura yavuze impamvu yasubiye kwifotoreza aho yifotoreje atwite inda y'amezi 8

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2020 14:21
0


Umuraperikazi Abayizera Marie Grace [Young Grace], yatangaje ko hari byinshi yagiye akora agitwite imfura ye azasubiramo mu rwego rwo kubimwereka imbona nkubone.



Kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020, Young Grace yasohoye amafoto atatu, imwe ihuje n’indi imugaragaza agitwite n’indi imugaragaza ari kumwe n’umwana we mu gace kamwe ifoto zafatiwemo.  

Ifoto ya mbere ahagaze mu bwato afite n’ingashya [Agitwite] ihuje n’indi ahagaze mu bwato we n’umwana bafite ingashya. Uretse ibara ry’ubwato ryahindutse, ariko ifoto ifashe mu buryo bumwe.

Ifoto ya kabiri yicaye mu bwato ameze nk’uri kugashya [Agitwite] ihuje n’indi ya kabiri ari kumwe n’imfura ye bicaye mu bwato bafashe ku ngashya. Iyi foto nayo ifashe mu buryo bumwe, kuko zose zigaragaza inkombe z’amazi.

Ifoto ya Gatatu, iragaragaza Young Grace agitwite ahagaze hafi y’inkombe z’amazi, iyo bihuje iramugaragaza ateruye umwana yifotoje mu buryo bumwe busa n’iya mbere.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Young Grace yavuze ko amezi umunani ashize umwana we avutse bihura neza n’amezi umunani yifotorejeho amafoto ya mbere agasembura ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko yabitse imyenda yakoresheje icyo gihe yifotoza, ndetse avuga isengesho asaba Imana kuzamufasha nyuma y’amezi umunani akazongera kuhifotereza ari kumwe n’umwana we.

Uyu muraperi avuga ko icyo gihe yavuze isengesho asaba Imana kuzamufasha akabyara neza, agatetesha umwana we n’ubwo hari benshi batabyiyumvishaga ko ‘umuraperi’ yashobora kwita ku mwana we.

Ati “Imyenda yari ihari iri mu rugo ntekereza gufata ifoto nk’uko nafashe iy’amezi umunani nkabihuza n’ubu yujuje amezi umunani avutse. Ndifuza kuzahasubira afite imyaka umunani, Imana ninshoboza.”

Yavuze ko kongera kwifotoreza ku kiyaga cya Kivu ari kumwe n’umwana we, byamusigiye umunezero udashira ku buryo yifuza ko nyuma y’imyaka umunani yazahasubira n’umwana we.

Young Grace yavuze ko mbere y’uko abantu binjiye mu bihe bya Guma mu rugo yari afite indirimbo ubu yatangiye gukorera amashusho ku buryo azazisohora mu minsi iri imbere

Mu rukerera rwo ku wa 24 Kanama 2019 ni bwo Young Grace yibarutse imfura yabyaranye na Rwabuhihi Hubert [Piqué]. Uyu mwana bataziriye akazina ka Diamante, ubundi yitwa Amata Anca Ae’eedah Ai.

Mu bihe bitandukanye Young Grace agaragaza ko umwana we ariwe byishimo bye, yanabishimangiye mu ndirimbo yo ku wa 08 Nyakanga 2019 yamukoreye aho yavutze “Ntawe uzagukoraho nzakubera intwari rudasumbwa Diamante.”

Young Grace w’imyaka 25 amaze iminsi asohora ibiganiro yise ‘A Life with Diamante’ bigaragaza uko yita ku mwana we umunsi ku wundi.

Young Grace yajyanye n'umwana we kwifotoreza aho yujurije amezi umunani amutwite n'amezi umunani avutse

Uyu muraperikazi yavuze ko agitwite imfura ye, yasabye Imana kuzamushoboza kugaruka aha hantu umwana we yujuje amezi 8 avutse

Young Grace yavuze ko afite icyifuzo cy'uko umwana we nageza imyaka umunani bazagaruka kuhifotoreza


KANDA HANO UREBE AGACE KA GATANU 'DIAMANTE AJYA GUSURA INKA ZIMUKAMIRWA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND