Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo muri Kiyovu Sport, Serumogo Ally, byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, yamaze gusinya amasezerano mashya y’imyaka ibiri azakinira Urucaca.
Mu
minsi mike ishize humvikanye amakuru ko uyu myugariro ashobora guhindura ikipe,
Rayon Sports na Police FC niyo makipe yari ku isonga mu kwifuza uyu kapiteni wa
Kiyovu Sport.
Ubuyobozi
bw’iyi kipe bwaritaye mu gutwi, buhita bwihutira kugirana ibiganiro bya hafi n’uyu
mukinnyi, birangira yemeye kongera amasezerano y’imyaka ibiri.
Biravugwa
ko shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa kubera imyanzuro y’inama ya
MINISPORTS n’amashyirahamwe y’imikino ivuga ko ibikorwa bya siporo bidashobora gusubukurwa
mbere ya Kanama 2020.
Ubuyobozi
bwa Kiyovu Sport butangaza ko bugomba gukora ibishoboka byose bukubaka iyi kipe
mu mpande zose kugira ngo mu mwaka utaha izabe iri ku ruhembe mu yahatanira
igikombe cya shampiyona cya 2020/21.
Ntabwo
ari Serumogo Ally gusa iyi kipe yahaye amasezerano mashya kuko na Myugariro
Mbogo Ally nawe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.
Serumogo yateye umugongo Rayon Sports na Police FC yongera amasezerano muri Kiyovu Sport
TANGA IGITECYEREZO