RFL
Kigali

Pacifica, Bexx RHB na MD BNS bahuje imbaraga bakora indirimbo bise 'Lola'-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/05/2020 11:03
0


Lola ni indirimbo ikubiyemo amagambo aririmbwa n’umusore watewe agahinda n’umukobwa wamubeshye urukundo, bikagaragazwa n’amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo aba basore uko ari babatu bashatse kugaragaza imico mibi ikunze kugaragara ku bakobwa babeshya abasore barenze umwe.



Pacifica yagaragaje impamvu ya nyayo yatumye batekereza gukora iyi ndirimbo, avuga ko hari umuco ukwiriye gucika by’umwihariko ku bakobwa. Yagize ati” Iyi ndirimbo twakoze tukayita Lola, ikubiyemo ubutumwa bw’abasore babeshywe urukundo n’umukobwa bakaza kubimenya nyuma, bikabatera kwicuza. Ibi rero bikwiye gucika ni nayo mpamvu njye n’abavandimwe twashatse kubivugaho muri iyi ndirimbo ndetse tukabisobanura neza mu mashusho yayo”.

Muri iyi ndirimbo buri musore avuga ibigwi uyu mukobwa uba yarabazirikiye hamwe akavuga uburyo yamwihebeye. Pacifica ati ’Akajwi kawe karankurura nkata ubwenge karankururura, sinjya ngira ishyari ry’abandi, iyo turi kumwe birampagije….Give me your love nanjye nguhe umutima…nihagira ukwanga nanjye nzamwanga”. Nk’uko bigaragara mu mashusho y’iyi indirimbo Bexx atenguhwa n’umukobwa uba ari kubasimburanya.

Ntwali Patient [Pacifica], Fils Tresor [Bexx RHB], Cyusa Christian [BNS] ni bamwe mu bahanzi bakora umuziki bawukunze, bikagaragarira mu bikorwa bakoze. Aba basore basabye Abanyarwanda gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus, kugira ngo kivemo ntawe gitwaye mu Rwanda.

Bexx yavuze ko kugira ngo ibyiza bizakorwe neza kandi bibonwe ni uko Abanyarwanda bazaba babaye maso bakirinda. Pacifica ukunzwe cyane binyuze mu ijwi rye we yahishuye ko nyuma y’iki cyorezo azatunguza abakunzi be indirimbo nziza kandi zigezweho.

Fils Tresor ukoresha Bexx RHB muri Muzika

Ntwali Patient uzwi nka Pacifica

Cyusa Christian uzwi nka BNS

REBA HANO 'LOLA' YA PACIFICA X BEXX RHB NA MD BNS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND