RFL
Kigali

Abagore: Menya igihe cyo guhindura isutiye n’impamvu zabyo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:15/05/2020 18:59
0


Akenshi kugira ngo umukobwa cyangwa umugore abone isutiya imukwira, imubereye, isa neza kandi ihuza n’uko abyifuza birabagora cyane. Ni yo mpamvu uzasanga aho ayiboneye ayambara imyaka igashira indi igataha.



Akenshi iyo abonye ko iyo sutiye ikimukwira aba yumva ko nta mpamvu yo kwita ku gihe ayimaranye nyamara burya hari igihe ntarengwa imyenda y’imbere irimo n’amasutiye iba ikwiye kutarenza igihe yatangiye kwambarwa.

Isutiye yambarwa mu mezi hagati ya Atandatu n’Umunani. Abahanga bavuga ko kubakoresha imashini zimesa, bituma isutiye ikweduka za elastike ziyiha ububasha bwo gukora akazi ishinzwe zikangirika igatakaza ishusho.

Ikindi abantu bambara isutiye kenshi kandi ikamara igihe, nabyo bituma ikweduka kubera kumeswa kenshi.

Cyakora ngo isutiye ishobora kuramba igihe imeswa mu mazi akonje kandi ikameswa gake gashoboka. Ibi ngo biyiha ububasha bwo kuguma kuba agafatamabere aho kwambarwa yaramaze gutakaza ubushobozi bwabyo.

Isutiye siwo mwenda wonyine ugomba kwambarwa mu gihe ntarengwa runaka, kuko n’indi myenda y’imbere nk’ikariso ntiba igomba kurenza amezi atandatu idasimbuwe. Amasogisi nayo ntakwiye kurenza umwaka, uba ugomba kuyata ukagura andi.

Abahanga bagaragaza ko iyi myenda y’imbere igihe yambawe igihe kirekire iba itagifite ubushobozi bwo kurinda umubiri ahubwo ishobora no kugutera indwara zituruka kuri mikorobe.

Ni ngombwa guhindura uyu mwenda kenshi gashoboka byaba ngombwa ugatunga myinshi kugira ngo utazajya utinda muri umwe ukakwangiza aho kukurindira ubuzima.

Src: Tips and tricks






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND