RFL
Kigali

Kimenyi Yves yahakanye amakuru amwerekeza muri Police FC anavuga ku mibanire ye n’ikipe ye muri iki gihe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2020 19:11
0


Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi ‘Kimenyi Yves’ yahakanye yivuye inyuma ko nta biganiro yagiranye n’ikipe ya Police FC, anavuga ko Rayon Sports itari kubahiriza ibikubiye mu masezerano yasinye ubwo yayigeragamo.



Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko abakinnyi babiri ba Rayon Sports, barimo kapiteni w’iyi kipe Rutanga Eric n’umunyezamu Kimenyi Yves, bagiranye ibiganiro na Police FC.

Mu kiganiro Kimenyi Yves yagiranye na Radio Rwanda, yahakanye yivuye inyuma aya makuru, avuga ko nawe yayumvise gusa ariko avuga ko bibaye bitaba ari ubwa mbere kuko n’umwaka ushize mbere y’uko ajya muri Rayon Sports baganiriye.

“Amakuru nanjye narayabonye, si bwo bwa mbere twaba tugiranye ibiganiro kuko n’umwaka ushize mbere yo kujya muri Rayon Sports twari twaganiriye”.

Kimenyi Yves kandi avuga ko mu masezerano yagiranye na Rayon Sports hari ibitarubahirijwe, gusa bitatuma ahita afata umwanzuro wo kuyivamo kuko hari bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye baganira mu bihe bitandukanye.

“Kugeza iyi saha sindagira icyerekezo ngo mvuge ngo ndi hano kuko ndacyari umukinnyi wa Rayon Sports, n’ubwo hari ibyo nemeranijwe na Rayon Sports bikaba bitarashyirwa mu bikorwa, ntibivuze ko nahita mfata icyemezo runaka ntaramenya uko ejo hanjye hameze”.

Bimwe mu bivugwa uyu munyezamu ashobora kuba atarabonye yari yaremerewe n’ikipe ya Rayon Sports harimo amafaranga yo kumugura yagombaga guhabwa bari bumvikanye, ariko ahabwa kugeza ubu akaba atarigeze abona andi yari yumvikanye n’ikipe.

Undi mukinnyi wa Rayon Sports wifuzwa na Police FC ni myugariro w’iburyo, Iradukunda Eric ’Radu’ we ushobora kuyerekezamo kuko Rayon Sports yanatangiye kurambagiza umusimbura we Serumogo Ally ukinira Kiyovu Sport.


Kimenyi Yves yemeza ko akiri umukinnyi wa Rayon Sports kandi ko nta kipe yindi yagiranye ibiganiro nawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND