Airtel Rwanda
Kigali

Miss Uwizeye wakize Coronavirus yahataniye amakamba abiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2020 15:17
0

Uwizeye Vivine uzwi nka Miss Vivy wakize Coronavirus ejo ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020 ari mu bahatanye mu irushanwa ry’abagore n'abakobwa bafite ibiro byinshi, inshuro ebyiri.



Uwizeye yasezerewe mu bitaro nyuma y’uko ibizamini byafashwe inshuro enye mu minsi itandukanye bigaragaje ko yakize Coronavirus mu buryo budasubirwaho. Ku wa 18 Mata 2020 ni bwo yatangiye gukurikiranwa n’abaganga. 

Ni we muntu mu Rwanda wanduye Coronavirus, bikavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amakuru yavugaga ko yari afite akabari iwe. Inkuru n’amafoto biri mu bubiko bwacu bigaragaza ko Uwizeye Vivine, yambitswe ikamba ry’abakobwa n'abagore babyibushye mu 2011.

Uwizeye Vivine yambitswe iri kamba ahigitse abandi bo hirya no hino mu gihugu bari bahatanye bari hagati y’ibiro 90 na 190. Mu 2017 uyu mugore w’abana babiri yari afite ibiro 180.

Mu Ukuboza 2017, Uwizeye Vivine yari ku rutonde rw’abakobwa n’abagore bahataniye ikamba rya Miss Chic Madam ryabereye mu mujyi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Uwase Umuhoza Denyse, Uwizeye Vivine, Nyiramwiza Assia, Mugabekazi Jolie na Uwase Aline Marie Pacifique. 

Icyo gihe irushanwa ryegukanwe n’umunye-Congokazi Jeanne Mbula mu birori byabereye muri Hôtel Résidence, kuwa Kane tariki 28 Ukuboza 2017. Umunyarwandakazi Denise Umuhoza yabaye igisonga cya Mbere naho Yasmine Chloé wo muri RDC yambitswe ry’igisonga cya kabiri. 

Uwizeye atuye mu Mudugudu wa Ihuriro, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Mu 2016, yabwiye Radio Rwanda ko mu rwego rwo kurwanya umubyibuho akora siporo, akanywa iburahure bitandatu by’amazi mu gitondo.

Anavuga ko yambara akaberwa kandi agakorana n’abandi banyamideli bagenzi be. Kuva mu 2011 yakwambikwa ikamba mu marushanwa y’abagore n’abakobwa babyibushye- nta yandi araba, bivuze ko ari we ucyambaye iri kamba muri iki cyiciro.

Ejo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 287 banduye Coronavirus, muri bo 164 barayikize naho 123 barakitabwaho n'abaganga.


Icyemezo cya RBC cyemeza ko Miss Uwizeye yakize Coronavirus


Uwizeye [wambaye ingofero] ajya anyuzamo agakora ibikorwa byo kumurika imideli


Mu 2017, Uwizeye yari mu banyarwandakazi bari bahagarariye u Rwanda muri Miss Chic Madam 2017

Uwizeye mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, muri Kanama 2016

Uwizeye yaravuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga

Jeanne wo muri Congo wambitswe ikamba rya Miss Chic Madam 2017







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND