RFL
Kigali

Laetitia Mulumba yashyize hanze indirimbo nshya 'Ntazadusiga' ihumuriza abari mu bihe bibaremereye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2020 12:53
0


Umuhanzikazi Laetitia Dukunde Mulumba uba mu gihugu cy'u Bufaransa yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ntazadusiga' yanditse agendeye ku cyanditswe kiri muri Matayo 28:20 havuga ngo "Mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi".



Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Gates Mulumba wo muri Gates Sound studio ikorera mu Bufaransa ari nayo yatunganyije 'Video Lyrics'. Gitari yacuranzwe na Charmand Mushaga. Laetitia Mulumba akoze iyi ndirimbo yise 'Ntazadusiga' nyuma y'amezi abiri gusa ashyize hanze iyi yise 'Iherezo'. Aherutse kubwira INYARWANDA iki ari igihe cyo cyo gukora cyane.

"Nuko arazuka urupfu arutsinze ahabwa ubutware mu Ijuru bo mu isi aba Umwami w'Abami, Umutware w'Abatware, Emmanweli Imana muri twe, igendera muri twe, ikorera muri twe. Yaduhaye kunesha, yaduhaye umudendezo, yaduhaye ibyishimo. (..) Ntazadusiga, ntazadutererana, aduhanzeho ijisho". Aya ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya 'Ntazadusiga'.


Umuhanzikazi Laetitia Dukunde Mulumba

Laetitia Dukunde Mulumba yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya ubwo yari mu bihe by'intambara binaniza umutima we. Ati "Ni song nanditse nari maze iminsi mu bihe by intambara binaniza umutima ariko nikomeza k'Uwiteka. Uko amajwi y'urucantege yanzagaho ni ko narushagaho gusenga nza guhabwa ririya jambo ko Umwami Yesu ari kumwe natwe kugeza ku mpera y'isi".

Yunzemo ati "Narihagazemo neza ubwoba bwose nari mfite mpavana indirimbo. Mu kuyikora nasabye Imana ko yazasubiza ibyiringiro umuntu wese ujya yumva ko Imana yamutaye. Oya ntibishoboka ko yatujya kure yarasezeranye kandi ntibasha guhemuka ngo yice isezerano". Yavuze ko indirimbo ze zose zifite ubuhamya bwihariye, ati "Buri ndirimbo yose nanditse ifite ubuhamya bwihariye".


UMVA HANO 'NTAZADUSIGA' INDIRIMBO NSHYA YA LAETITIA MULUMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND