RFL
Kigali

APR FC yongereye amasezerano abakinnyi 5 barimo na Rutahizamu wifuzwaga na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2020 12:54
0


Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2020, kuri Tennis club, ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwongereye amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi batanu barimo na rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague, wifuzwaga bikomeye na mukeba w’ibihe byose Raon Sports.



Ni icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa APR FC, nyuma yo kubona ko bamwe mu bakinnyi bayo batangiye kurambagizwa n’andi makipe, ihitamo kubaha amasezerano mashya abakumira kujya mu yandi makipe.

Abakinnyi batanu bahawe amasezerano, barimo myugariro Buregeya Prince, visi kapiteni w’iyi kipe Andrew Butera, Mugunga Yves, Itangishaka Blaise ndetse na rutahizamu Byiringiro Lague.

Aba bakinnyi bose bahawe amasezerano y’imyaka ibiri azabageza mu mpera z’u mwaka w’imikino wa 2023 bakinira iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020, nibwo hamenyekanye amakuru ko Rayon Sports yashatse gusinyisha rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, ariko ntibyakunda kuko uyu mukinnyi ubwe yabyanze.

Inyarwanda yamenye amakuru ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye kureba uyu mukinnyi bamushyiriye amafaranga angana na miliyoni 10 Frw kugira ngo asinye imyaka ibiri ariko birangira abahakaniye.

Uyu musore ukiri muto, afite ibitego bitandatu muri Shampiyona, harimo n’icyo yatsinze Rayon Sports mu mukino wabahuje mu Ukuboza 2019.

Aya makuru yateye impungenge ubuyobozi bwa APR FC, bufata umwanzuro wo guhita bunongerera n’abandi bakinnyi bari basoje amasezerano yabo muri iyi kipe.

APR FC ishobora guhabwa igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka nyuma yo kumara imikino 23 idatsinzwe, mbere yuko shampiyona ihagarara kubera icyorezo cya Coronavirus, bikaba byatuma iserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu mwaka utaha.


Lague yongereye amasezerano y'imyaka 2 muri APR FC


Andrew Butera wambaye nimero 20 nawe yongereye amasezerano muri APR FC


Myugariro Buregeya Prince yongereye amasezerano muri APR FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND