RFL
Kigali

USA: Rich1 yasohoye ‘mixtape’ yitiriye indirimbo ikomoza ku buzima yaciyemo-ZUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2020 11:52
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Rich1 yasohoye ‘mixtape’ yitiriye indirimbo 'Kugasozi' ikomoza ku buzima yanyuzemo mbere y'uko agera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kubarizwa muri iki gihe.



Mixtape y’indirimbo ze hashize icyumweru kimwe ishyizwe kuri shene ye ya Youtube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki. 

Ikubiyemo ubutumwa butandukanye yatanze yisunze injyana ya Hip&Hop ndetse na Trap Music.

Iyi ‘Mixtape’ iriho indirimbo nka ‘Kugasozi’ yakoranye na Samlo, ‘No Shortcut’ yakoranye na Gisa Cy’Inganzo, ‘Twenty Twenty’ na ‘Uyu munsi’ yakoranye n’umuraperi Fireman.

Rich1 yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2015 akibarizwa muri Uganda ageze muri Amerika akomeza urwo rugendo kugeza n’uyu munsi.

Yavuze ko mu 2015 ari bwo bwa mbere yasohoye indirimbo ye ya mbere nabwo ayikorana n’undi muhanzi bayita ‘Found my way’.

Ageze muri Amerika yakomeje kwandika indirimbo ariko agorwa no kubona Producer yizeye wabasha kumukorera indirimbo nk’uko yabyifuzaga.

Muri ibi bihe abantu basabwa ku guma mu rugo, nibwo yagiranye ibiganiro na Producer Laser Beat batangira umushinga wo kumukorera ‘mixtape’ yasohoye.

Ati “Mu minsi ishize dutangiye ibihe bya ‘Guma mu rugo’ abantu bakabona umwanya wo gukora indi mishinga bafite nibwo mbifashijwemo na Producer Laser Baet hanyuma tubasha gukora iyi ‘mixtape’.”

Rich1 avuga ko ‘mixtape’ ye yayitiriye indirimbo ye ‘Kugasozi’ kuko ivuga “ubuzima busa n’ubunyerekeyeho”.

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “Mana mfasha nk’uko wafashije Yohana…Mfashe indangururamajwi ngo mvugire ntabarize abari ku gasozi kuzuyeho amahwa.”

Uyu muhanzi avuga ko yagiye anyura mu bihugu bitandukanye aho ikiremwamuntu giteshwa agaciro, ibintu byagiye bimukomeretsa umutima.

Ati “Ni nkaho ari njye wasengeraga kugasozi nsaba imbaraga. Nagiye nca ahantu henshi mu bihugu bitandukanye nk’umuntu utagira iwabo bigenda bituma hari abagusuzugura ukaba atagira amahirwe yo kugera kubyo wakagezeho mu buzima.”

Uyu muhanzi utuye muri Leta ya Indianapolis, avuga ko afite intego yo kuzamura urwego rw’umuziki we ukamenyekana muri Afurika ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abarizwamo.

Mu myaka itanu iri imbere, Rich1 aribona ku rwego mpuzamahanga rw’abanyamuziki bakomeye “bitewe n’intego mfite ndetse n’ibindi bikorwa bya muzika byinshi ndimo ndakora.”

Umuhanzi Rich1 ubarizwa muri Amerika yasohoye 'mixtape' yise 'Kugasozi'


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KUGASOZI' YITIRIWE 'MIXTAPE' RICH1 YASOHOYE

">

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZIGIZE MIXTAPE 'KUGASOZI' YA RICH1

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND