RFL
Kigali

MTN yahuje Dj Marnaud na Toxxyk mu gitaramo kizabera kuri Internet giherekejwe n’ibihembo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2020 10:03
0


Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yahuje Dj Marnaud na Dj Toxxyk babarizwa muri Dream Team Djs mu gitaramo bazacurangamo kizabera kuri Internet.



Iki gitaramo cyiswe ‘Club Yolo’ kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa tanu z’ijoro. 

Sosiyete ya MTN yavuze ko iki gitaramo kizabera ku mbuga nkoranyambaga Facebook, Instagram na Youtube kandi ko abazagikurikira bazatsindira ibihembo bitandukanye byateguwe.

Bati “Kuri uyu wa Gatanu ‘YoloSquadParty’ bazabataramira harimo Dj Marnaud ndetse na Dj Toxxyk. Dukurikire kuri Facebook, Instagram na Youtube. Muzanatsindira ibihembo. Turwanye Coronavirus dufatanyije.”   

Iki gitaramo kiri mu murongo wo kumara irungu abaturarwanda basabwa kuba bari mu ngo saa mbili z’ijoro mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Dj Marnaud na Dj Toxxyk bari imbere mu ba Dj bagezweho mu Rwanda. Bafite ubuhanga bwihariye mu gusururutsa buri cyiciro cy’abantu.

Bombi babarizwa muri Dream Team Djs yareze benshi mu ba-Dj ndetse bafite utubari twihariye bacurangamo.

Muri iki gihe ntibari gukora bitewe n’ibihe u Rwanda n’Isi barimo byo guhangana na Covid-19.

Aba basore bombi bafatanyije batanze ibyishimo mu birori n’ibitaramo byasize akanyamuneza kuri benshi.

Dj Toxxyk azacuranga mu gitaramo 'Club Yolo' cya MTN kizabera kuri Internet

Dj Marnaud azacuranga mu gitaramo cya MTN kuri uyu wa Gatanu

Iki gitaramo kizatangirwamo n'ibihembo bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND