RFL
Kigali

Jack Dorsey uyobora Twitter yatangaje ko abakozi b’iki kigo bazakomeza gahunda yo gukorera mu rugo iteka

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/05/2020 11:15
0


Umuyobozi Mukuru wa Twitter yatangaje ko gukorera mu rugo ari gahunda nziza ndetse umukozi uzumva abishaka azahakorera ubuzima bwe bwose. Jack Dorsey ati "Niba rero abakozi bacu bari mu nshingano n'uburyo bibemerera gukorera mu rugo kandi bakaba bashaka gukomeza gutyo iteka ryose, tuzabikora".



Twitter ni urubuga rumaze kuba ubukombe ndetse rukoreshwa cyane n'abanya-politike ndetse n’abaturage akenshi mu rwego rwo kwinigura. Ifite Ibiro 35 hirya no hino ku Isi. Twitter iyobowe na Jack Dorsey ndetse wanayishinze ifite icyicaro i San Francisco. Abakozi bayo bagera ku 5,000 kuva mu kwezi kwa gatatu bakorera mu ngo zabo mu kwirinda Covid-19

Nyuma y'uko iki kigo kibonye ko gukorera mu rugo ntacyo bitwaye umuyobozi wacyo yavuze ko yifuza ko bizakomeza - igihe inshingano zabo zibibemerera. Jack Dorsey yandikiye abakozi kuri e-mails zabo agira ati: "Niba rero abakozi bacu bari mu nshingano n'uburyo bibemerera gukorera mu rugo kandi bakaba bashaka gukomeza gutyo iteka ryose, tuzabikora".

Ntabwo ari iki kigo cya Twitter gitangaje ko kibona gahunda yo gukorera mu rugo ikinyuze kuko hafi y’ibigo byose by’ikoranabuhanga akenshi ibikorwa babyo biba biri kuri murandasi rimwe na rimwe hari n’ababa badakeneye kugera ku biro. Bimwe mu bigo byatangaje umwanzuro nk'uwo Twitter ishaka gufata twavugamo nka Facebook na Google aho bamaze nabo gutegeka abakozi babo benshi gukorera iwabo muri uyu mwaka wose wa 2020.

Src: Forbes.com 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND