RFL
Kigali

Yvonne Mbabazi (Vovo); Amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/05/2020 19:58
0


Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wungutse umuhanzikazi Yvonne Mbabazi wahisemo kwitwa 'Vovo' mu ruhando rw'umuziki. Vovo ni umunyempano ubarizwa mu gihugu cya Canada muri Edmonton winjiranye mu muziki indirimbo ye ya mbere yise 'Unyigishe'.



Vovo avuga ko iyi ndirimbo ye ya mbere ije kumufasha gushyira mu bikorwa isengesho rye rya buri munsi rijyanye n’umuhamagaro we wo kuramya no guhimbaza Imana. Vovo yatangiye kuririmba akiri umwana, gusa kuri ubu ni bwo atangiye kuririmba ku giti cye dore ko ari nabwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere.

Vovo yavuze ko iyi ndirimbo ye ya mbere 'Unyigishe' yamujemo ubwo yari mu rusengero yumva amarangamutima atangiye kuzamuka agatangira kumva amagambo aza. Agira ati: ”Iyi ndirimbo 'Unyigishe' nayanditse mu kwezi kwa 2 sinibuka itariki neza ariko nari ndi mu rusengero nsenga ntangira gusenga muri ayo magambo, ni uko yanjemo mpita nyandika.

Mbabazi Yvonne uzwi nka Vovo yamaze kwinjira mu muziki

Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ye irimo ubutumwa bwo kwegera Imana no kuyiha icyubahiro. Agira ati:”Ni yo ndirimbo yanjye ya mbere ndirimbye ku giti cyanjye, iyi ndirimbo nayishyize kuri YouTube tariki 5 Gicurasi mu 2020, ikubiyemo ubutumwa bwo kwegera Imana no kuyiha icyubahiro”. 

Vovo yavuze impamvu iyi ndirimbo ariyo yahereyeho ibintu yasubije muri aya magambo: ”Ni uko ari isengesho rijyanye n’umuhamagaro wanjye, najyaga nsaba Imana kunyobora, kunyigisha gukora ibyo ishaka, uyu ni umuhamagaro wanjye rero ndi gushyira mu bikorwa”. Yavuze ko afite izindi ndirimbo 2 ziri hafi kujya hanze.


Vovo avuga ko kuririmbira Imana ari umuhamagaro we


UMVA HANO 'UNYIGISHE' INDIRIMBO YA MBERE YA VOVO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND