RFL
Kigali

Umuraperi 6ix9ine yatanze inkunga ya Miliyoni 200 Frw iteshwa agaciro kubera imyitwarire mibi imuranga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/05/2020 20:25
0


Muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, umuraperi 6ix9ine yatanze inkunga y'ibihumbi 200 by'Amadorali y'Amerika ($200,000) hafi Miliyoni 200 z'amanyarwanda (200,000,000 Frw) mu rwego rwo gufasha abana batishoboye ariko inkunga ye iteshwa agaciro iramaganwa.



Abakuriye ubukangurambaga bwitwa "No Kid Hunger" muri Amerika bavuze ko batakwakira inkunga z'abantu badahuje n'indangagaciro zabo.

Yavuye muri gereza mu cyumweru gishize ahita yongera kwamamara cyane

Uyu muraperi uherutse kuva muri gereza kubera ibyaha by'urugomo rukozwe n'intsinda ry’abagizi ba nabi abarizwamo, yavuze ko iki cyemezo cyo kwanga inkunga ye kirimo ubugome kuko yabikoze abikuye ku mutima.

6ix9ine wo mu gace ka Brooklyn muri New York yigeze gucika gereza nyuma y'uko yari yarafunzwe mu 2015 azira ibyaha yari yakze by'ihohotera rishingiye ku gitsina ku mwana ukiri muto.

Mu byo yari yatangaje kuri Instagram - ubu yahise abisiba - uyu muhanzi ubusanzwe witwa Daniel Hernandez, yari yavuze ko agiye gutanga $200,000 kuri ubu bukangurambaga bugamije guca inzara n'ubukene muri USA.

Share Our Strength, umuryango udaharanira inyungu watangije ubu bukangurambaga, wabwiye BBC ko wanze iyi nkunga y'uyu muraperi.

Umuryango uvuga ko ushimira Bwana Hernandez ubuntu bwe kuri No Kid Hunger ariko umenyesha abamuhagarariye ko utifuza iyo nkunga ye.

Ugira uti: "Nk'igikorwa kiri kwibanda ku bana, ni ingenzi ko tutakira inkunga ivuye ku bantu bafite ibikorwa bidahuye n'intego n'indangagaciro zacu".

Tekashi 6ix9ine attends Made In America - Day 2 on September 1, 2018 in Philadelphia, Pennsylvania

Uyu muraperi yasubije kuri Instagram ko "atarabona ikintu cy'ubugome nk'iki". Ibyo yari yatangaje yaje kubisiba kuri urwo rubuga nkoranyambaga. 

6ix9ine yavuzweho cyane mu cyumweru gishize ubwo yasohokaga muri gereza mu gikorwa cyo kugabanya imfungwa mu kwirinda coronavirus muri gereza za Amerika.

Yahise yongera kwamamara cyane kuko yakoze igitaramo kuri Instagram aca agahigo ko kuba iyo "Instagram live stream" yararebwe n'abantu Miliyoni ebyiri iri kuba. Indirimbo ye nshya yitwa 'Gooba' yarebwe inshuri Miliyoni 120 kuri YouTube imaze iminsi ine gusa isohotse.

Rapper Tekashi 6ix9ine

Uyu muraperi, umwaka ushize yemeye ibyaha birimo ubujura bwitwaje intwaro no kurasana bigamije kwica, ibyaha yari yabanje kuburana ahakana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND