Mu ibanga rikomeye Akanama Ngishwanama gafatanyije na komite ya Rayon Sports, gakomeje kurambagiza bucece abakinnyi batandukanye bo mu makipe bahora bahanganye kugira ngo bitegure neza umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.
Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yashatse gusinyisha rutahizamu
wa APR FC, Byiringiro Lague, ariko ntibyakunda kuko uyu mukinnyi ubwe yabyanze.
Inyarwanda
yamenye amakuru ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye kureba uyu mukinnyi
bamushyiriye amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw kugira ngo asinye imyaka
ibiri ariko birangira abahakaniye.
Uyu
musore ukiri muto, afite ibitego bitandatu muri Shampiyona, harimo n’icyo
yatsinze Rayon Sports mu mukino wabahuje mu Ukuboza 2019.
Byiringiro
Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru muri Mutarama 2018, azasoza amasezerano ye muri
APR FC ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Ntabwo
ari uyu mukinnyi wenyine Rayon Sports yaganiriye nawe, kuko bivugwa ko yamaze kuganira
n’abandi barimo Twizeyimana Martin Fabrice uzasoza amasezerano ye muri Kiyovu
Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 ndetse na Serumogo Ally ushobora gusimbura
Iradukunda Eric ‘Radu’ bivugwa ko azajya muri Police FC mu mwaka utaha w’imikino.
Bivugwa
kandi ko Rayon Sports igeze kure mu biganiro na Rutahizamu wakiniye Sunrise FC
muri uyu mwaka w’imikino, Babuwa Samson, kugira ngo aze gukomeza ubusatirizi bw’iyi
kipe.
Michael
Sarpong wari warirukanwe na Sadate Munyakazi ndetse akaba yari yaratangiye ibiganiro
n’amakipe atandukanye arimo ayo mu karere no hanze yako, aka Kanama Ngishwanama
kamaze kumusaba ko yagaruka agasinya andi masezerano mashya muri iyi kipe.
Uretse
gutegura umwaka utaha w’imikino, Rayon Sports ishobora no gusohokera igihugu mu
mikino nyafurika.
Lague yanze gusinyira Rayon Sports
Martin Fabrice wa Kiyovu Sports nawe ari mu baganiriye na Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO