RFL
Kigali

Bucece! Rayon Sports ikomeje kurambagiza mu bakeba yitegura umwaka utaha w’imikino

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 12:21
0


Mu ibanga rikomeye Akanama Ngishwanama gafatanyije na komite ya Rayon Sports, gakomeje kurambagiza bucece abakinnyi batandukanye bo mu makipe bahora bahanganye kugira ngo bitegure neza umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yashatse gusinyisha rutahizamu wa APR FC, Byiringiro Lague, ariko ntibyakunda kuko uyu mukinnyi ubwe yabyanze.

Inyarwanda yamenye amakuru ko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports bagiye kureba uyu mukinnyi bamushyiriye amafaranga angana na Miliyoni 10 Frw kugira ngo asinye imyaka ibiri ariko birangira abahakaniye.

Uyu musore ukiri muto, afite ibitego bitandatu muri Shampiyona, harimo n’icyo yatsinze Rayon Sports mu mukino wabahuje mu Ukuboza 2019.

Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru muri Mutarama 2018, azasoza amasezerano ye muri APR FC ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Ntabwo ari uyu mukinnyi wenyine Rayon Sports yaganiriye nawe, kuko bivugwa ko yamaze kuganira n’abandi barimo Twizeyimana Martin Fabrice uzasoza amasezerano ye muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 ndetse na Serumogo Ally ushobora gusimbura Iradukunda Eric ‘Radu’ bivugwa ko azajya muri Police FC mu mwaka utaha w’imikino.

Bivugwa kandi ko Rayon Sports igeze kure mu biganiro na Rutahizamu wakiniye Sunrise FC muri uyu mwaka w’imikino, Babuwa Samson, kugira ngo aze gukomeza ubusatirizi bw’iyi kipe.

Michael Sarpong wari warirukanwe na Sadate Munyakazi ndetse akaba yari yaratangiye ibiganiro n’amakipe atandukanye arimo ayo mu karere no hanze yako, aka Kanama Ngishwanama kamaze kumusaba ko yagaruka agasinya andi masezerano mashya muri iyi kipe.

Uretse gutegura umwaka utaha w’imikino, Rayon Sports ishobora no gusohokera igihugu mu mikino nyafurika. 


Lague yanze gusinyira Rayon Sports


Martin Fabrice wa Kiyovu Sports nawe ari mu baganiriye na Rayon Sports


Ally Serumogo ashobora kwerekeza muri Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND