RFL
Kigali

Spain: Igabanuka ry’imibare ya Covid-19 ryatumye ibikorwa nk’utubari bisubira mu murimo

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:12/05/2020 14:55
0


Ni muri gahunda ya Guverinoma igamije koroshya ingamba zikakaye zo kwirinda covid-19. Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko imibare y’abanduye n’abicwa n’iki cyorezo igabanutse. Kuri ubu, aho banywera ikawa, inzoga, n’aho bacuruza ibiryo—restaurant—bongeye gusubira mu mirimo.



Ibikorwa by’ubucurizi byo ku rwego ruto bigera ku kigero cya 40% muri Spain ni byo byahawe uburenganzira bwo kongera gusubira mu mirimo. 60% y’ibi bikorwa, bikaba bisangwa mu duce turi mu cyiciro cya mbere cyo koroshya ingamaba zikakaye zo kwirinda covid-19.

Nk’uko bitangazwa n’ihuriro ry’abakora ubucuruzi bigenga muri Spain, mu ruganda ruhuriramo ibikorwa byo kwakira no kwita ku bagana ibyo bikorwa, 20% ni bo bemerewe gusubira mu mirimo mu gihugu cyose.

Ni mu gihe imijyi y’iki gihugu ikomeye nka Madrid ndetse na Barcelona—imijyi yashegeshwe na covid-19 yo yabaye ishyizwe ku ruhande, ikaba itemerewe gufungura. Ubu ahafunguye, urasanga abahakora bakira abakiriya bambaye udupfukamunwa, ndetse hari n’abambaye za ga mu ntoki.

Aho kurira no kunywera siho hari gukora gusa, kuko n’insengero zahawe uburenganzira bwo kwakira abazigana baje guterana. Gusa, intebe ndende zisanzwe mu nsengero zasimbujwe intebe yicarwaho n’umuntu umwe, biri no muri gahunda ayo kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntun’ undi.

Ubu, abantu bagera ku icumi bashobora kuhurira ahantu bakishimisha, ari nako ingendo hagati mu ntara zemewe gukorwa.

Uduce twujuje ibisabwa ngo dufungure harimo Andalusia, Canary ndetse n’ikirwa cya Balearic. Aha, ibikorwa birimo utubari, ahacuruza ikawa, amaduka asanzwe, restaurant, inzu ndangamuco, ahakorerwa imyitozo ngorora mubiri, ndetse na hoteri, hose harafunguye, gusa hakakira imibare mike y’abantu.

Kurundi ruhande, imigi nka Madrid, Barcelona, Valencia, Malaga, na Granada yo yakomeje gufunga ibikorwa byayo.

Abaturage mu duce twabashije gusubira mu mirimo, bagaragaza ko bishimiye gusubira gukora n’ ubwo batiteguye guhita babona urwunguko ako kanya. Gusa, bavuga ko bizeye ko buhoro buhoro bizagenda biza.

Fernando Simon, ushinzwe ibikorwa by’ubuzima byihutirwa, avugako ibintu bikwiye gukorwa mu buryo bukwiye, kuko bitabaye ibyo bakisanga basubiye mu byango nk’uko byagendekey Koreya y’Epfo cyangwa u Budage.

Ubu muri Spain, abamaze kwandura iyi ndwara y’ icyorezo ni 268,143, muri aba hakaba hamaze kwitaba Imana 26,744. Abakize ni 177,846.

Src: Aljazeera, pulselive






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND